Lomami Marcel wari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yatangajwe na Rayon Sports nk’uzaba ari mu itsinda ry’abatoza ba yo.
Ni inkuru yemejwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X. Bamuhaye ikaze muri iyi kipe agarutsemo ku nshuro ya Gatatu.
Bati “Lomami Marcel yinjiye mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports. Urisanga nanone mu muryango.”
Bivugwa ko umutoza mushya uzahabwa iyi kipe, ari we wifuje gukorana na Lomami uyigarutsemo ku yindi nshuro. N’ubwo yatandukanye na Etincelles FC, nyuma y’uko yari yungirije Masudi Djuma wayimusanzemo.
Mu mwaka ushize w’imikino, Marcel yatojemo amakipe abiri ya Kiyovu Sports na Vision FC ariko yombi nta n’imwe yasozanyije na yo shampiyona. Azwiho kandi uburambe bwo kuzamura amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo kuzamura Gasogi United na Gorilla FC.

UMUSEKE.RW
