Muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inzego z’ubuzima zaho zivuga ko byibuze ku munsi hapfa impinja eshatu, bitewe no kubura ubuvuzi muri ako gace.
Ni imibare yasohotse muri raporo y’Urugaga rw’Ababyaza muri iyo Teritwari iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyo raporo bavuga ko byibuze mu mezi atatu ashize, impinja 92 ziri hagati y’umunsi umwe n’iminsi 28 zitabye Imana ahanini bitewe no kubura serivisi zigezweho zo kwita ku bana baba baravukanye ibibazo bitandukanye.
Gerlas Kasiko, Perezida w’Umuryango w’Ababyaza muri Lubero, yavuze ko ‘Byibyuze kuva Kanyabayonga kugeza Musienene, ntitugira serivisi zihariye zihabwa impinja zavutse zitujeje ibisabwa, ibi bituma abana bari hagati y’umunsi umwe n’iminsi 28 bapfa buri munsi.”
Banki y’Isi ivuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abana 75 mu bana 1,000 bari munsi y’imyaka itanu baba bafite ibyago byo kwitaba Imana.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
