Abarwanyi ba Twirwaneho ifatanya na AFC/M23 binjiye mu gace ka Kipupu ari na ho hari ibiro bya Segiteri ya Itombwe.
Ku wa Gatandatu nibwo Twirwaneho ifatanya na AFC/M23, yinjiye muri Kipupu, muri Gurupema des Bashimukindje, mu misozi miremire ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko abaturage babonye abarwanyi ba Twirwaneho binjiye muri kariya gace ku manywa bavuye ahitwa Mikenge.
Inyeshyamba zinjiye hariya nyuma y’uko ingabo za leta ya Congo, FARDC n’iz’u Burundi bafatanya ku rugamba zitakaje umujyi wa Uvira ku wa Gatatu.
Umwe mu baturage yabwiye urubuga ACTUALITE.CD ko batunguwe babonye inyeshyamba zifite intwaro zihagije zinjiye muri Kipupu.
Yavuze ko abaturage bamwe bahunze, cyakora avuga ko Twirwaneho yinjiye hariya nta sasu na rimwe irashe.
Amashusho yafashwe agaragaza abasore ba Twirwaneho bagendera ku murongo umwe, nta we uvuga, ndetse nta rusaku rw’imbunda.
Amahanga akomeje kotsa igitutu AFC/M23 nyuma yo gufata umujyi wa Uvira, nyamara muri America harasinywe amasezerano y’Amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, kandi AFC/M23 na yo ikaba iri mu biganiro na leta ya Congo bibera i Doha.
M23 yo ivuga ko amasezerano yasinyiwe I Washington DC atayireba kuko yasinywe agamije gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo, adakemura ibibazo muzi biri muri Congo.
UMUSEKE.RW
