Abarwanyi ba AFC/M23 kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025 baragenzura bidasubirwaho agace ka Luvungi, nyuma y’imirwano y’amagasa yatumye ingabo za Leta, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo biruka.
M23 yafashe Luvungi nyuma y’imirwano idahagarara igeze ku munsi wa Gatanu, irimo n’ikoreshwa ry’ibisasu biremereye biri kurasirwa mu gihugu cy’u Burundi.
Ni nyuma yo kwigarurira ibindi bice birimo Kamonyi, Lubarika, Kangabiro, Katogota, Rurambo n’ibindi muri Teritwari ya Uvira.
Aha i Luvungi, FARDC n’abo bafatanya mu ntambara bari bahashinze intwaro ziremereye zarasaga muri santere ya Kamanyola no mu bindi bice bituwe cyane bigenzurwa na AFC/M23.
Ibi bisasu byasimburanaga n’ibituruka mu Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi, biri koherezwa ku barwanyi ba M23.
Ni mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 nabo bari gukoresha imbunda zirasa kure, bagerageza gusenya ahari kurasirwa izo ntwaro za rutura ziri kwifashishwa na FARDC n’abambari bayo.
Abasirikare ba FARDC, ab’u Burundi, FDLR ndetse na Wazalendo bari i Luvungi bahungiye i Sange, mu gihe benshi berekeje kurinda umujyi wa Uvira.
Kwigarurira Luvungi byafunguriye M23 inzira yerekeza muri Luberizi, Mutarule, Sange, Runingo na Kiliba iri mu marembo ya Uvira.
UMUSEKE wamenye ko abarwanyi ba M23 bambutse umugezi wa Luvubu berekeza ku musozi wa Munoge, aho uwuriho agenzura ibice byinshi muri teritwari ya Uvira.
Hari amakuru avuga ko u Burundi bwamaze kohereza abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare hafi y’imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda ndetse na RDC.
Ni uburakari bwazamuwe n’ibisasu bibiri byarasiwe ejo muri RDC bigwa mu Rugombo, bishwanyaguza imbunda yari ihashinze irasa mu birindiro bya M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Édouard, yahise yikoma AFC/M23 n’u Rwanda, ateguza ko u Burundi bugomba gufata ingamba zikarishye mu kurinda abaturage babwo.
Kugeza ubu, imiryango myinshi y’Abanyekongo ikomeje guhungira mu Rwanda, mu gihe abagerageza guhungira ku ruhande rw’u Burundi bari gusubizwa inyuma ku itegeko rya Gitega.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
