Ikipe y’Igihugu ya Maroc iri iwabo, yatsinze Ibirwa bya Comores ibitego 2-0 mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Maroc.
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, ni bwo hatangiye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2025 kiri kubera muri Maroc. Ni mbere gato y’ibirori byo kuritangiza byitabiriwe n’abarimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, Igikomangoma cya Maroc, Moulay Hassan n’abandi.
Maroc yatangiranye imbaraga zigaragaza gushaka igitego, yabonye penaliti ku munota wa 10 yari ikorewe Brahim Díaz ariko ihushwa na Soufiane Rahimi wahiyaye umunyezamu w’Ibirwa bya Comores, Yannick Pandor.
Abanya-Maroc bakomeje gukinira imbere y’izamu ry’ikipe bari bahanganye ariko abakina mu busatirizi bwa yo, bagahusha ibitego byinshi. Byatumye iminota 45 y’igice cya Mbere, irangira nta kipe ibonye izamu ry’indi.
Maroc yagarukanye imbaraga nyinshi mu yindi minota 45 y’igice cya Kabiri. Bakigaruka, Mazroui yahinduye neza umupira imbere y’izamu usanga rutahizamu, Brahim Díaz ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 55.
Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Comores, yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota itatu gusa itsinzwe igitego, ku mupira Rafiki Saïd Ahamada yazamutse wenyine yihuta asigaranye n’umunyezamu, ariko ubu buryo ntibwabyazwa umusaruro na Yassin Bono wateye agapira gato.
Abanya-Maroc bari imbere y’abafana ba yo, yakomeje gukina neza no gukora impinduka ariko igahusha uburyo bwinshi yabonaga.
Ibintu byongeye kuba byiza kuri Maroc yari mu rugo, ku munota wa 74 ubwo rutahizamu, Ayoub El Kaabi yabonaga izamu ku gitego cyiza yatsinze nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu ry’Ibirwa bya Comores.
Iminota yari isigaye, ikipe yari mu rugo yakomeje gucunga ibitego bya yo kugeza iminota 90 irangiye yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0.
Iri rushanwa rirakomeza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, aho Mali izakina na Zambia saa 16:00, Afurika y’Epfo iza kwakira Angola Saa Moya z’Umugoroba, mu gihe Saa Yine z’ijoro, Misiri iza gukina na Zimbabwe.

















UMUSEKE.RW
