Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zabo, no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.
Abo ni Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ku rubuga rwa X rw’akarere ka Kayonza bavuze ko “Inama Idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zo kuyobora Akarere no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.”
Njyanama yabahagaritse ivuga ko bariya bayobozi batujuje inshingano zabo uko bikwiye.
Mu karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Ndego, Kabare, Rwinkwavu, Mwili na Murama abaturage bamaze igihe bataka inzira yatewe n’amapfa (izuba ryavuye ari ryinshi, nta mvura yaguyeyo), ndetse bamwe bafashe icyemezo barasuhuka, gusa nta we uzi niba iyo yaba impamvu yatumye aba bayobozi birukanwa.
Njyanama y’Akarere na yo ivugwaho imikorere mibi
Umw emu banyamakuru bakurikirana iby’imiyoborere mu nzego z’ibanze, Joseph Hakuzwumuremyi, yanditse kuri X, ko “Njyanama y’akarere ka Kayonza imiyoborere yayo ari iya Wireless”, ko itagera mu baturage, na byo bikaba bikwiye kuvaho.
Avuga ko kuri iki cyumweru Abajyanama b’Akarere ka Kayonza (bamwe batanahaheruka muri ako karere) bicaye mu ngo zabo bakorera inama kuri Murandasi birukana Nyobozi, ngo ntiyakurikiranye ikibazo cy’inzara mu baturage kivugwa muri imwe mu mirenge.
Ati “Ndi kwibaza icyo aba Bajyanama bo barushije Nyobozi nkakibura.”
UMUSEKE twahamagaye, Doreen Basiime Kalimba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, tumaze kumwibwira avuga ko hari Umuyobozi umuhamagaye, izindi nshuro ntiyitabye.
Mu kiganiro uyu Doreen Basiime Kalimba yahaye Radio Rwanda, yavuze ko abayobozi bazize kudakorera hamwe, kudahuza mu nshingano, no kuba batinda gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati “Niyo mpamvu twabonye rwose ko bakwiriye kuva mu nshingano hakagira abandi bazijyamo.”
Yasobanuye ko bitazatinda kuboneka kw’abandi bayobozi.
Perezida wa Njyanama yasabye abaturage kujya abatanga amakuru yaho babona serivisi mbi mu bayobozi, ndetse bakagaragaza n’ibibazo byabo.

UMUSEKE.RW
