Menya byinshi ku bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, imwe ishyirwamo abayobozi bashya, indi ihindurirwa abayobozi.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Ukuboza 2023.

Iri tangazo rivuga ko Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbuye Dr. Mark Bagabe Cyubahiro.

Muri MINAGRI, Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Ni mu gihe Gen. (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ingabo n’Umutekano.

Dr. Charles Murigande, utari uherutse mu mirimo izwi ya Leta, yagizwe Umusenateri.

Ibyo wamenya kubahawe inshingano nshya

Dr. Telesphore Ndabamenye yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, umwanya yagiyeho muri Nyakanga 2025 avuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho yari Umuyobozi Mukuru.

Yabaye Umujyanama Mukuru muri MINAGRI, akanakora indi mirimo itandukanye muri RAB, irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Yabaye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), aba kandi na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.

Dr. Solange Uwituze, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho kandi yakoraga nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi.

Dr Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yari asanzwe ari Umusenateri umwanya yarimo kuva muri Nzeri 2024.

Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 ndetse yigeze ko kuba Umuyobozi Mukuru wungirije muri urwo rwego.

Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Dr Charles Murigande wagizwe Umusenateri yakoze imurimo itandukanye aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008.

muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ingabo n’Umutekano, avuye ku kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010), ndetse na Minisitiri w’Ingabo.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ingabo n’Umutekano
Dr Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Dr Charles Murigande yinjiye muri Sena
Dr Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Yisangize abandi