Micomyiza uburana ibyaha bya Jenoside, Mukuru we yishwe n’Interahamwe

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Jean Paul Micomyiza alias Mico uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi 1994 (Archives)

*Ati “Nari kugirira urwango Abatutsi nkabashakamo, ndetse nkabyarana na bo?
*Yeretse urukiko ifoto y’uwitwa Micomyiza washakishwaga, avuga ko “atari we babona mu rukiko”

Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden yatangiye kwiregura, avuga ko ibyaha aregwa bifitanye isano na Jenoside ntabyo yakoze nubwo abishinjwa.

Jean Paul Micomyiza alias Mico woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yireguye abihakana.

Yatangiye kwiregura agira ati “Ndashimangira ko nta cyaha nakoze.” Micomyiza yabwiye urukiko ko mu 1994 Jenoside yakorewe abatutsi iba yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa mbere, yiga yirihira ndetse yiga ataha.

Micomyiza yabwiye urukiko ko yiswe Interahamwe, kandi Interahamwe zaturukaga mu ishyaka rya MRND. Yagize ati “Sinari kuba Interahamwe ngo nige nirihira.”

Micomyiza kandi yabwiye urukiko ko yari umukinnyi ukomeye muri Volleyball, Basketball ndetse na Football bityo kuba abantu bamumenya nta gitangaza.

Yabwiye urukiko ko abamushinja bavuga ko yari afitiye urwango Abatutsi ubwo mukuru we yari amaze kwicwa. Ati “Nibyo rwose yishwe azira uko yasaga.”

Micomyiza yabwiye urukiko ko atari kugirira urwango Abatutsi ngo ajye gukina ku Mulindi na FPR. Ati “Nari kugirira urwango abantu tugasabana dukina? Nari kugirira urwango Abatutsi nkabashakamo? Ndetse nkababyaramo?”

Micomyiza yabwiye urukiko ko yashatse kwinjira mu Nkotanyi ubwo bari bagiye gukina ku Mulindi barabyanga. Ati “Iyo batansubiza inyuma simba ndi aha, ahubwo wenda nari kugwa ku rugamba cyangwa nkaba ndi kubaka urwambyaye.”

Micomyiza yabwiye urukiko ko bamwambitse isura itari iye, kandi abatangabuhamya bamushinja batamuzi.

Mu rukiko yerekanye ifoto y’umugabo ngo Ubushinjacyaha bwashakaga witwa Micomyiza Jean Paul alias Mico. Yereka ifoto urukiko yabajije ati “Uyu mubona washakwaga na Repubulika y’u Rwanda ni njye? (Uwo yerekanye atandukanye na we uregwa)”

Micomyiza yabwiye urukiko ko uwo bashakaga atamuzi, ndetse agize amahirwe na we yamubona. Yagize ati “Micomyiza bagize mubi si we uri imbere yanyu.”

Micomyiza yabwiye urukiko ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe na leta. Yagize ati “Njye ntaho mpuriye n’iyo leta kuko sinabaga muri iyo leta.”

Me Karuranga Salomon umwe mu banyamategeko babiri bunganira Jean Paul Micomyiza yabwiye urukiko ko umukiriya we atayoboye Interahamwe, kuko na we atari Interahamwe.

Yagize ati “Ntiwayobora icyo utari cyo.”

Me Salomon kandi yabwiye urukiko ko Micomyiza atashinze bariyeri aho Kwa se Ngoga hari irondo, kandi iryo irondo si we warishinze.

Yagize ati “Aho hantu hari aha leta, kandi nta gikorwa cyo kwica Jean Paul Micomyiza yakoze.”

Me Salomon yongeye kubwira urukiko ko umukiriya we atari mu bateguye Jenoside, kandi Jean Paul Micomyiza nta mbunda  yigeze atunga nk’uko abishinjwa.

Yagize ati “Uyu mubona imbere yanyu yari afite ishuri ry’uwa mbere, ntiyari intiti muri uriya mujyi w’intiti.”

Me Karuranga Salomon kandi yabwiye urukiko ko umukiriya we yari Umuhutu ariko utaridegembyaga kuko Interahamwe zishe mukuru we, iyo na we zimubona zari kumwica.

Jean Paul Micomyiza ni izina rizwi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside, we aburana ahakana akaba aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 11/02/2026.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi