Minisitiri Nsengimana yasabye abarimu kwisuzuma

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarimu kwisuzuma

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarimu kwisuzuma kenshi buri wese ku giti cye, akareba niba koko afite ubumenyi, indangagaciro n’ishyaka bikwiye mu kugera ku ireme ry’uburezi bukwiye.

Ni ubutumwa  yatanze  kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, mu Karere ka Kirehe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, ku nsanganyamatsiko igira iti  “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye”.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa tariki 05 Ukwakira 2025 ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruhitamo kubihuza n’impera z’igihembwe cya Mbere no kwishimana n’abarezi mu mpera z’umwaka.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yashimye uruhare rw’umwarimu mu iterambere ry’igihugu, avuga ko ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda kuko ari we ubutanga.

Ati “Ibi bivuze ko ireme ry’uburezi, imyumvire myiza y’abanyarwanda, ubumenyi n’ubushobozi Igihugu cyacu gikomeza kugeraho byose byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bwa mwarimu. Buri wese uteraniye aha afite ibyo akesha umwe cyangwa abarimu yanyuze imbere.”

Minisitiri w’Uburezi yasabye abarimu kwisuzuma kenshi buri wese ku giti cye, akareba niba koko afite ubumenyi, indangagaciro n’ishyaka bikwiye mu kugera ku ireme ry’uburezi bukwiye buzana impinduka zitanga umusaruro kandi akibuka guhora ashyira umunyeshuri ku isonga.

Ati “Barimu bacu nubwo dukomeje kubashimira kandi bikwiye, reka twongere dufate umwanya tunabibutse y’uko mugomba kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga, muharanira kugira ngo mugire, munerekane indangagaciro zikwiriye.”

Akomeza agira ati “Buri mwarimu rero akwiriye gukora, agakora yisuzuma akareba niba afite ubumenyi n’ubushishozi butuma akora akazi ke neza kandi bikwiriye.”

Ruhumiriza  Eslon usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri cya G.S Korwe mu Karere ka Nyamasheke yabwiye UMUSEKE ko ubu mwarimu atakiri umuntu wo gusuzugurwa.

Ati “Mu bihe byashize wanyuraga ku muturage uri hariya hasi wivunurira urwagwa akavuga ngo nahemba abarimu batanu, mu by’ukuri kwabaga ari ugutesha agaciro umwuga w’uburezi bitewe n’uko mu mufaka yabaga nta kintu ariho. Ubu ndabame yesha ko leta yahaye agaciro mwalimu ku buryo umusore udashakanye n’umurezi aba adashatse neza.”

Uwamahoro Angelique, umwarimu mu Karere ka Kirehe mu kigo cya G.S Nyakarambi TSS, avuga ko abarezi babonye impinduka zikomeye mu mibereho yabo harimo kongera umushahara no gushyiraho Mwalimu SACCO ibagoboka.

Ati “ Kuba ubu abana barya ku ishuri nabyo byatumye akazi kacu koroha kuko uba uzi neza ko utari kwigisha umwana ushonje.”

Imibare igaragaza ko abasaga 4,766,125, bangana na 35% by’Abanyarwanda bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye, nyamara abarezi bo ari 133,029 barimo 117,839 bigisha ndetse n’abayobozi mu bigo 15,190.

Iyi mibare isobanuye ko umubare w’abanyeshuri ukubye uw’abalimu inshuro zisaga 40. Ni ingingo abarezi bagaragaza nk’icyuho mu kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi; ikaba iri no mu bizitabwaho muri gahunda ya NST II izarangirana na 2029.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda yayo y’imyaka itanu mu rwego rw’uburezi, intego nkuru ziteganyijwe zirimo: ugukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ndetse n’amashuri makuru kugira ngo rijyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Muri iyo myaka itanu kandi hazanozwa gahunda zifasha kwigisha abantu bakuze, gukomeza gukurikirana ko abana bageze igihe cyo kwiga bagana ishuri no gukurikirana imyigire yabo, kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri.

Guverinoma ivuga ko ku kugira ngo izi ntego zigerweho, Guverinoma izakomeza guteza imbere uburezi budaheza, n’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, By’umwihariko, hazakomeza kongerwa umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke. Bazava kuri 35% bagere kuri 65%.  Ibi bizajyana no kubaka ibikorwaremezo by’amashuri, kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi, no gutanga ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu kwigisha.

Abarimu bahuriye mu Karere ka Kirehe mu kwishimira umunsi wabo
Abarimu bagaragaza ko hari byinshi byakozwe mu kubazamurira imibereho

 

 MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi