Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, kugira ngo ibiva muri urwo rwego bitange inyugu zifatika ku baturiye aho bukorerwa.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025 ubwo yatangizaga ku nshuro ya 8, Icyumweru cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda.
Iki cyumweru kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’ gifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’amabuye y’agaciro mu kubaka ahazaza heza, aho abarenga 700 barimo abayobozi muri za Guverinoma, abashoramari, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi n’abandi bahuriye i Kigali.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) mu Rwanda, Alice Uwase, yagaragaje ko ubucukuzi mu Rwanda bwateye imbere buva mu buryo bwa gakondo.
Ati “Turi kugana mu buryo bwo gucukura hifashishijwe ikoranabuhanga mu birombe ndetse dusigaye twongerera agaciro amabuye arimo zahabu, ‘tantalum’ na ‘tin’ bikorewe hano mu Rwanda.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yagaragaje ko iki cyumweru kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’, kigamije kuganira uko urwego ruha imirimo abanyarwanda barenga ibihumbi 92 rwakomeza gutera imbere.
Ati “Ndabashimira uruhare rukomeye mukomeje kugira mu guteza imbere uru rwego rutanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 92, ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kubaka ubucukuzi bukozwe kinyamwuga. Uruhare rwanyu rugaragaza ko ubucukuzi bushobora kuba isoko y’iterambere rirambye.”
Akomeza agira ati “Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwabaye inkingi y’iterambere ry’igihugu n’isoko y’imibereho ku Banyarwanda ibihumbi. Cyane cyane rukomeje gutuma u Rwanda rugirirwa icyizere nk’ahantu haturuka amabuye y’agaciro akenewe cyane ku Isi.”
Yasabye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ati “Turabashishikariza gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucukuzi.”
Yavuze ko kandi guverinoma izakomeza kubashyigikira abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bakomeza gukora mu buryo bwizewe, butanga umusaruro kandi butangiza ibidukikije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), kigaragaza ko mu Rwanda hatangiye gucukurwa amabuye y’agaciro kuva mu 1930. Kivuga ko u Rwanda rufite ahantu henshi harimo amabuye y’agaciro. Amabuye y’ibanze acukurwa cyane arimo ‘cassitérite’, ‘wolfram’, ‘columbite-tantalite’ ‘zahabu’ ndetse n’andi adasanzwe arimo ‘beryl’, na lithium.
RMB ivuga ko kandi u Rwanda rucukura hagati ya toni 8,000 na 9,000 z’amabuye ya 3T buri mwaka, ibituma uru rwego ruba kimwe mu byinjiriza Igihugu amadovize menshi. Mu 2024, uru rwego rwinjije miliyari 1.75 z’amadolari ya Amerika., rukaba ruha n’akazi abarenga 92,000.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
