Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph Nsengimana, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye gukora siporo buri gihe, kuko uyikora agira ubuzima buzira kurwaragurika.
Yabigarutseho ku wa 30 Ugushyingo 2025 ubwo yitabiraga isiganwa rya Huye Half Marathon.
Abitabiriye kuri iyi nshuro basiganwe mu byiciro bitandukanye birimo abafite ubumuga, ababigize umwuga n’abasiganwa ku magare.
Abaje mu myanya ya mbere bagaragaje ko bibahaye umukoro wo kongera imyitozo, bagamije kugera ku rundi rwego.
Umwe muri bo yagize ati: “Twishimiye kwitabira iri rushanwa, rinatweretse urwego turiho kandi ryateguwe neza.”
Undi yagize ati: “Aya mahirwe iyo abonetse tuba tugomba kuyabyaza umusaruro, ari yo mpamvu twaje muri Huye Half Marathon.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iri siganwa kuba ryaritabiriwe n’abantu bo mu byiciro bitandukanye ari umwanya mwiza wo gushishikariza abaturage kwitabira siporo.
Yagize ati: “Iyo siporo ikorwa, umuntu ku giti cye abyungukiramo kuko aba ari gukoresha umubiri we.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, wanitabiriye Huye Half Marathon, yibukije ko Abanyarwanda badakwiye gutegereza amasiganwa, ko gukora siporo bakwiriye kubyinjiza mu buzima bwa buri munsi ikaba umuco.
Yagize ati: “Siporo tuyikomeze kandi tujye tuyikora buri gihe, kuko siporo ari ubuzima.”
Abatsinze mu byiciro bitandukanye bose bahawe ibihembo birimo amafaranga n’imidari, ndetse hahembwa n’abato n’abakuru bitwaye neza mu byiciro byose.



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
