Mu 2025 hatanzwe ruswa y’asaga miliyoni 29.5 Frw

Yanditswe na UMUSEKE

Mu bushakashatsi bw’  Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), bwagaragaje ko mu mwaka wa 2025  hatanzwe ruswa ya miliyoni zisaga 29.5Frw

Ubu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanutse aho igeze 14.6% ivuye kuri 18.50%.

Muri ubu bushakashatsi ,bugaragaza ko urwego rw’abikorera ari rwo ruza ku isonga aho iri 8%. Inzego z’ibanze ni ziza ku mwanya wa kabiri aho ziri kuri 4.3%. REG ya gatatu iri kuri 3.7%.

Uwego rw’ubucamanza ruza ku mwanya wa kane, aho rufite 3.50% ndetse na WASAC iri ku mwanya wa Gatanu na 2.8%.

Bwerekana ko mu mwaka wa 2025 mu hatanzwe ruswa ya miliyoni zisaga 29 n’ibihumbi 532 by’amafaranga y’u Rwanda, aho impuzandengo y’amafaranga yatanzwe n’umuturage umwe ingana n’ibihumbi 262 148.

Imibare igaragaza amafaranga yose yatanzwe nka ruswa muri  2021 hatazwe arenga miliyoni 14 Frw, muri 2022 yarengaga miliyoni 38 Frw, muri 2023 n’arenga miliyoni 22 Frw, muri 2024 hatanzwe arenga miliyoni 17, naho 2025 hatanzwe arenga miliyoni 29.5Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko  uku kuzamuka k’amafaranga tangwa muri ruswa byatewe nuko abayaka bahinduye amayeri.

Ati ” Abasaba ruswa barabizi ko ari icyaha gihanwa kandi mu buryo bukomeye ku buryo iyo bagiye kuyisaba bafata icyemezo . Abaryi ba ruswa rero nabo bahinduye amayeri kuko bazi ibyago byabo ari binini, nibafatwa barafungwa. byibuze imyaka itanu n’irindwi. Iyo agiye gusaba amafaranga rero asaba amafaranga tubutse ku buryo rero biza bikagira ingaruka kuri wa muturage .”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu nzego zikunze kugaragaramo ruswa zikwiye gufata ingamba .

Ati ” Hari gikwiye gukorwa cyane twese dufatanyije nk’inzego. Ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,MINALOC. Urwego rw’umuvunyi, by’umwihariko nk’Ikigo gishinzwe ubutaka ndetse n’ibidukikije ndetse n’inzego z’abikorera. Urwego rw’abikorera bagomba kumenya ko ruswa itihanganirwa, ruswa idafite umwanya mu gihugu, twese tugafatanya.”

TI Rwanda ivuga ko kuva mu 2022-2025, igipimo cya ruswa kigaragaza ko igenda igabanyuka, hashimwa ingamba zigenda zishyirwaho  mu kuyirwanya.

 

 

Yisangize abandi