UPDATE: Mu mujyi wa Kalemie humvikanye urusaku rw’amasasu

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Imfungwa zatwitse ibintu muri gereza zishaka gusohoka (Photo Internet)

Kuri gereza yo mu mujyi wa Kalemie mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Congo Kinshasa, humvikanye urusaku rw’imbunda, abaturage bavuga ko imfungwa zashatse gusihoka ku ngufu.

Ubwoba ni bwose mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, amashusho arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, humvikanamo urusasu, umwe mu baturage akavuga ko abagororwa bashatse gutoroka gereza.

Ati “Imfungwa ziravuga ko zishaka gusohoka, batwitse, niyo mpamvu mwumva urusaku rw’amasasu, araraswa n’abacungagereza.”

Umwotsi mwinshi uragaragara muri Gereza. Abel Augustin Amundala, Umujyanama wa Christian Kitungwa, Guverineri w’Intara ya Tanganyika, yavuze ko bageze aho biriya byabereye.

Ati “Turi hano i Kalemie! Ni amasasu yarashwe urufaya mu rwego rwo kubuza imfungwa gutoroka. Icyo kibazo cyabonewe umuti n’inzego z’umutekano.”

Nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 zifashe umujyi wa Uvira, ingabo nyinshi za Leta ya Congo zahunze zerekeza muri uyu mujyi wa Kalemie uri kuri Km 360 uvuye Uvira.

Kalemie ni umujyi uri ku kiyaga cya Tanganyika ukaba utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 160.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi