Mu Rwanda Licence A-CAF izakorerwa mu ntangiriro za 2026

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka umunani idakorerwa mu Rwanda, Licence A C-CAF igiye kongera gukorerwa, aho biteganyijwe ko izakorerwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Mu 2017, ni bwo abatoza 12 b’Abanyarwanda babonye Licence A-CAF mu Rwanda. Icyo gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Nzamwita Vincent de Gaulle. Kuva ubwo kugeza magingo aya, nta bwo izi mpamyabumenyi zigeze zongera gukorerwa na rimwe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi Licence igiye kongera gukorerwa mu Rwanda. Biteganyijwe ko nta gihindutse, izakorerwa guhera tariki ya 9 Werurwe 2026. Biteganyijwe ko module ya mbere izarangira tariki ya 13 Werurwe 2026.

Biteganyijwe ko nta gihindutse aya mahugurwa azasozwa tariki ya 17 Nyakanga 2026 kuko module ya Gatanu ari na yo ya nyuma izakorerwa kuva tariki ya 13-17 Nyakanga umwaka utaha.

Abaheruka gukorera Licence A-CAF mu Rwanda, barimo Mashami Vincent icyo gihe wanagize amanota ya Mbere, Casa Mbungo André wamukurikiye, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Bisengimana Justin, Okoko Godefroid, Bizimana Abdou Bekeni, Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdou na Bizimungu Ally [witabye Imana].

Hari kandi Sogonya Hamiss Cyishi, Hitimana Thierry, Gatera Moussa, Gatera Alphonse na Ruremesha Emmanuel.

Kuri ubu gukorera licence A-CAF mu Rwanda, bisaba kwishyura miliyoni 1 Frw mu gihe ubwo iheruka gukorerwa byasabaga kwishyura ibihumbi 100 Frw. Iyi ni Impamyabumenyi yemerera umutoza w’Umwenegihugu cyangwa umunyamahanga kuba yatoza ikipe yo mu cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru.

Licence B-CAF yo, kuyikorera ubu bisaba kwishyura ibihumbi 600 Frw mu gihe gukorera C-CAF bisaba kwishyura ibihumbi 300 Frw.

Mu myaka umunani ishize, ni bwo abatoza 12 bakoreye Licence A-CAF
Kayiranga Baptiste na Habimana Sosthène ubwo bari mu birori byo guhabwa Licence A-CAF
Ubwo mu Rwanda haheruka gukorerwa Licence A-CAF, FERWAFA yayoborwaga na Nzamwita Vincent de Gaulle

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi