Muhanga: CPF/INEZA yatanze inguzanyo ya miliyari zirenga 34 Frw

Yanditswe na Elisée MUHIZI
CPF/INEZA imaze guha abanyamuryango 15000 inguzanyo ya Miliyari zirenga 34 Frws

Ikigo cy’Imari cyo kubitsa no kugurizanya (CPF/INEZA kimaze gutanga inguzanyo ya miliyari zirenga 34 ku bakiliya bacyo.

Ubuyobozi bw’iki Kigo bwabigarutseho ubwo abanyamuryango bacyo mu mashami atandukanye bishimiraga ibyo kimaze kugeraho mu myaka 15 kimaze gishinzwe.

Perezidanti wa CPF/INEZA, Mutakwasuku Yvonne yabwiye UMUSEKE ko kuva mu mwaka wa 2010 aribwo Banki Nkuru y’Igihugu(BNR) yagihaye ibyangombwa byo gukora nka Koperative yemerewe gukusanya Ubwizigame bw’abanyamuryango, gutanga inguzanyo no kubaka ubushobozi bwabo.

Avuga ko bakimara kubona ibyo byangombwa bashyize imbaraga mu gikorwa cyo gutanga Inguzanyo zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mutakwasuku avuga ko muri iyi gahunda yo guha abanyamuryango inguzanyo bashyize umwihariko ku bagore n’Urubyiruko kubera ko aba bagize icyiciro cy’abaturage batagira ingwate.

Ati:”Kuva muri uwo mwaka wa 2010, tumaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 34 “.

Avuga ko izo nguzanyo zahawe abantu barenga 15000, gusa muri abo bahawe inguzanyo abagore bazihawe ni 6500 birenga.

Mutakwasuku avuga ko mu bandi bazihawe ari abantu ku giti cyabo, ndetse n’amakoperative akora ubuhinzi, izindi nguzanyo baziha abantu bifuza kugura ibinyabiziga byo kugeza Umusaruro ku isoko.

Nirere Apolinariya wo mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, avuga ko CPF/INEZA yamuhaye inguzanyo ya Miliyoni eshanu azishora mu bucuruzi bw’imbuto, iyo nguzanyo yayishyuye mu gihe kitarenze umwaka.

Avuga ko yongeye gusaba indi nguzanyo ya miliyoni 10 azishyura mu gihe cy’umwaka umwe.

Ati:”Numvishe ntangiye gutinyuka mfata icyemezo cyo gufata inguzanyo ya miliyoni 15 mu mwaka ukurikira nzishora mu bucuruzi bw’imyenda y’abagore mvana mu Bushinwa, ubu mfite iduka mu Mujyi wa Kigali”.

Nirere avuga ko kuri ubu amaze kwagura inzozi kuko asigaye asaba inguzanyo ya miliyoni 35 yishyura mu gihe cy’umwaka urenga, yaba atararangiza kuzishyura akongera gusaba indi kugira ngo agere ku ntego.

Nsabimana Evariste yahereye ku nguzanyo y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2010 avuga ko icyo gihe ngo yari ingaragu.

Ati:”Kubera ko nayishyuraga neza, CPF/INEZA yagiye impa izindi nguzanyo uko umwaka utashye ubu mfite inzu ndetse n’imodoka itwara ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabuye n’imicanga”.

Nsabimana yavuze ko mu nguzanyo ateganya gusaba, azayishora mu gikorwa cyo kugura indi modoka itwara abanyeshuri bo mu Kagari atuyemo.

Umukozi wa RCA ukuriye Ishami rishinzwe guteza imbere Koperative zitanga serivisi z’Imari Usengimana Emmanuel, yasabye CPF/INEZA gushyira imbaraga mu guha inguzanyo abakora ubuhinzi.

Ati:”Abakora muri iki Kigo cy’Imari kandi ntabwo bakwiriye gusiga inyuma ikoranabuhanga rifasha abanyamuryango kudasiragira bashaka inguzanyo ahubwo bakazisaba binyuze mu ikoranabuhanga”.

Ubuyobozi bw’Iki Kigo cy’Imari buvuga ko Inguzanyo ya miliyari zirenga 34 bamaze guha abanyamuryango muri iyi myaka 15 izigera kuri miliyari 14 zahawe abakora ibikorwa by’ubuhinzi.

Abanyamuryango ba CPF/INEZA bishimira ibyo iki Kigo kimaze kugeraho.
CPF/INEZA imaze guha abanyamuryango 15000 inguzanyo ya Miliyari zirenga 34 Frws
Perezidanti wa CPF/INEZA Mutakwasuku Yvonne avuga ko mu nguzanyo batanga ziganjemo iz’ubuhinzi.
Umukozi wa RCA Usengimana Emmanuel yasabye Ubuyobozi bwa CPF/INEZA bugomba gukomeza guha inguzanyo abakora umwuga w’ubuhinzi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi