Akarere k’Ibiyaga Bigari, Africa n’Isi yose byari bihanze amaso i Washington DC muri America, bitegereje kureba isinywa ry’amasezerano y’amahoro, agamije gushyira iherezo ku ntambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, hagatangira icyerekezo gishya cyo kubana mu mahoro n’iterambere.
Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za America, ni we wateguye uyu munsi w’akataraboneka, wabereye mu nzu y’agatangaza, United States Institut of Peace, ntabwo ari kure cyane ya White House. Iyi nzu yayirase ubwiza avuga ko nta handi yayibonye, ndetse ko ntagushidikanya ko itatwaye akayabo, ariko yirinze kukavuga ngo adatera ubwoba abari muri salle!
Si yo yari intego nyamukuru, icyari cyakoranyije Abakuru b’Ibihugu 7 muri iyo nyubako kwari ugusinya bwa nyuma ku masezerano yiswe Washington Accords agamije kurangiza umwuka mubi, intambara no gushyamirana mu buryo bwose hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Perezida Donald Trump yagize ati “Twaje muri United States Institute of Peace gusinya amasezerano y’amateka yo gushyira iherezo kuri amwe mu makimbirane amaze igihe kirekire kurusha ahandi ku isi, aho abantu barenga miliyoni 10 bishwe.”
Yakomeje ati “Uyu munsi twiyemeje guhagarika imyaka mirongo y’ubwicanyi no kumena amaraso, kugira ngo dutangire icyerekezo gishya cyo kubana neza, no gukorana hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’u Rwanda.”
Perezida Trump yashimye abayobozi bafite umuhate, Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, avuga ko ari abantu beza, yaganiriye na bo n’abandi bayobozi ku biri muri ariya masezerano.
Mu bahamya b’aya masezerano barimo Perezida wa Angola, João Lourenço, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa Kenya, William Ruto, (atebya, Trump yavuze ko America ifite amarushanwa ya Olympic, bityo azashimishwa no kubona abasiganwa beza bo muri Kenya bazaza gusiganwa), Faure Gnassingbé, uyoboye Togo, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Mohammed Al Khulaifi, uwa UAE, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Ali Youssouf n’abandi bashimiwe uruhare rwabo.
Ni intambara ya 8 turangije…
Perezida Donald Trump avuga ko yakoze ibishoboka byose kuruta uwamubanjirije kugira ngo abashe kugera ku bwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo, ashimira akazi kakozwe n’Umunyamabanga wa leta Marco Rubio, Intumwa ye kuri Africa, Massad Bulos kugira ngo u Rwanda na Congo byumvikane ku mahoro.
Yavuze ko amasezerano yasinywe yiswe Washington Accords yumvikanyweho tariki 27 Kamena, 2025 akubiyemo guhagarika imirwano, kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gucyura impunzi no kugeza mu butabera ku bagize uruhare mu kwica abaturage.
Gukorana mu bukungu.
Perezida Donald Trump yavuze ko “Kagame na Tshiekedi” ari abantu beza bari “smart” kandi bakundana cyane.
Ati “Namaranye umwanya na bo, umuntu yatungurwa, bamaze igihe bicana ariko ubu bazamara igihe bafatanye ibiganza ….” Aha ngo baryoherwa n’ubukungu, amafaranga menshi America izaba yashoye mu bihugu byabo…. Trump ati “Nimurebe ukuntu bakundana!”
Iyo mari America yiyemeje gushora izayifasha na yo kugera ku mabuye Isi ikeneye, akaba aboneka cyane mu Rwanda no muri Congo.
Ibikubiye mu masezerano birasobanutse…
Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Donald Trump wiyemeje kurangiza iki kibazo abyibwirije, kandi akoresha uburyo abandi batigeze bakoresha.
Yagize ati “Iyi ntambara imaze imyaka 30. Twabonye abahuza batandukanye, ariko nta n’umwe wabashije kubona igisubizo ibibazo bihari. Perezida Trump yazanye uburyo bushya kandi bugera ku ntego, bwabashije no gutanga umusaruro.”
Perezida Kagame avuga ko uburyo bwa Trump butagize uruhande buhengamiraho, kandi ikindi gikomeye uburyo bwe burashoboka, ndetse ntabwo bwahise bufunga inzira.
Ubu buryo kandi ngo ntibusubiza ibintu inyuma kubera ishoramari, ahubwo buganisha ku cyerekezo kizima harimo no gushaka iterambere ry’ibihugu na America ubwayo irimo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiri muri aya masezerano nibitagenda neza, nk’uko byagakwiye ngo uruhare ntiruzajye kuri Perezida Trump, ahubwo bizarebe “twe”.
Yavuze ko u Rwanda rutazigera ruba ikibazo kandi abisezeranya abari aho, avuga ko icyerekezo cy’u Rwanda ari uguharanira umutekano nyuma yo guhura n’ibizazane bihagije.
Gusinya ni kimwe no gushyira mu bikorwa ibyasinywe ni ikindi —
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavuze ko hari igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka, igihe cyo kubabara n’igihe cy’icyizere, ati “Uyu munsi ni uwo kongera kuzana igihe cy’icyizere mu baturage ba Congo n’ab’Akarere (Ibiyaga Bigari).
Ndashimira abantu bose bagize uruhare ngo tugere kuri uyu munsi ukomeye, turashimira Imana yayoboye aba bantu bose bafite umutima mwiza bazatuma (amasezerano) ashyirwa mu bikorwa.
Kwiyemeza ni kimwe no gushyira mu bikorwa ni ikindi, ni yo mpamvu nsaba buri we muri twe ngo yitange tugere ku gushyira mu bikorwa aya masezerano.
Ku bitwerekeye, amasezerano yo kwishyira hamwe mu bukungu (Regional Economic Integration Framework, REIF), u Burundi, u Rwanda na Congo bisanzwe mu muryango w’ubukungu muri aka karere, u Burundi bufite uruhare runini bwagira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa hagati y’ibi bihugu bitatu.
Ndayishimiye yongeyeho ko :”Tuzakora kugira ngo akarere gatekane.”
Perezida Felix Tshisekedi na we yavuze ko Congo izakora ibishoboka ibiri muri aya masezerano bikubahirizwa, cyakora asaba u Rwanda na rwo kuzubahiriza ibirureba.

UMUSEKE.RW
