Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko we n’abo bafatanyije kuyobora, bafite intego y’uko mu myaka ibiri iri imbere, ari uko u Rwanda ruzahagararirwa mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, habaye ikiganiro n’abanyamakuru, cyarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Umunyamabanga Mukuru we, Bonnie Mugabe, Umutoza wa FIFA ushinzwe gushaka impano z’abana, Frédéric Crebiller, Antony Baffoe ushinzwe gukurikirana urwego rw’abakinnyi muri FIFA, Umuyobozi wa Tekiniki muri iri Shyirahamwe, Gérard Buscher ndetse na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA.
Ni ikiganiro kibanze kuri gahunda y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yo gushaka no kubyaza umusaruro impano z’abato bakina umupira w’Amaguru.
Agaruka ku ntego we na bagenzi be bafite mu myaka ibiri iri imbere muri ine bafite bari muri FERWAFA, Shema uyobora iyi nzu, yavuze ko ikibaraje inshinga ari uko mu myaka ibiri iri imbere, u Rwanda rugomba kuba ruri mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.
Uretse kuba ari intego bihaye, hanashyizweho uburyo bw’amarushanwa ahoraho y’abari munsi y’imyaka 15 na 17 ndetse uyu Muyobozi yanameje ko abana bazategurirwa kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, bagomba kuzahabwa abatoza beza baturutse mu beza.
Ibi byongeye gushimangirwa na Antony Baffoe ushinzwe gukurikirana imyitwarire [FIFA High Performance Specialist] y’abakinnyi muri FIFA, wavuze ko hamwe n’ubufatanye bwa FIFA na FERWAFA n’ubushake bw’u Rwanda, iyi ntego izagerwaho.

UMUSEKE.RW
