Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buranenga abaturage bahura n’ibibazo bagahita bumva ko bikemurwa no kugurisha isambu, bubibutsa ko ibyo bibashora mu bukene no gutuma imiryango yabo yandagara.
Ni nyuma y’uko hari abaturage bari bafite imitungo irimo ubutaka, ariko kubera kuyicunga nabi bakayigurisha intica ntikize, bamwe muri bo ubu babaye ba Mbarubukeye basaba gufashwa.
Bamwe bavuga ko iki kibazo gituruka ku makimbirane yo mu muryango no kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo, bikarangira umuryango usembereye ukabura icyerekezo.
Bigiranyirabyo Boniface yabwiye UMUSEKE ko hari ba kavukire baryohewe no kurya ubutaka nk’abarya ibishyimbo, bagurisha ibibanza uko bitsamuye kugeza no ku nzu batuyemo.
Ati: “Hari bamwe babunza akarago kandi barigeze kugira amahegitari; usanga bivovota iyo banyuze mu masambu bahoze batunze, kuri ubu yubatswemo inzu zigezweho.”
Niyonsaba Console na we yunze mu rya mugenzi we, avuga ko hari abantu bumva ko buri kabazo bahura na ko kagomba gukemurwa no kugurisha ikibanza, rimwe na rimwe amafaranga bakayasindira.
Ati: “Bagurisha, amafaranga ntibumvikane uko bayakoresha, bikarangira apfuye ubusa, imirima bakayimara, gutyo n’aho gutura hakabura, bikarangira bateze amaboko Leta ngo ibafashe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, anenga abagurisha amasambu yabo uko bitsamuye, abibutsa ko baba bishora mu rwobo njyabukene.
Ati: “Hari abantu bagenda barya isambu nk’abarya umugati, akumva ko afite ikibazo cy’amafaranga ibihumbi 80 agomba kugurisha ikibanza.”
Yakomeje agira ati: “Ndagira ngo mbabwire ko ari ukwiraga ubukene; warya amafaranga wakoreye aho kurya isambu yawe wumvira abagushuka ngo ubutaka bwahenze ugurishe. Mukwiye guharanira kwiteza imbere.”
Kayiranga yabwiye abaturage ko bakwiriye guharanira kwigira, bakagira ubushishozi, bakagendana n’iterambere ry’igihugu.
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze, imiryango igera kuri 338 nta hantu ho kuba ifite, ikeneye gutuzwa, mu gihe indi 1,140 ifite amazu ashaje akeneye gusanwa.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i MUSANZE
