Musanze: Abenga ‘Muriture’ bararira iminsi mikuru mu buroko

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze bafashwe barashinze uruganda mu rugo rwabo rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi ku izina rya “Muriture” bafatanywe litiro zirenga 1,250 z’izo nzoga ziramenwa.

Bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, mu bikorwa bigamije kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Aba bombi bafatiwe mu Murenge wa Muko, mu midugudu ya Bugesi yo mu Kagari ka Mburabuturo, na Susa yo mu Kagari ka Kivugiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ingace Ngirabakunzi, yavuze ko abakora izi nzoga akenshi batazinywa kandi bataziha n’abana babo.

Yagize ati: “Amakuru twamenye ni uko ubikora adashobora kubinywa cyangwa ngo abiha umwana we, kuko azi ingaruka zabyo.”

Yabwiye UMUSEKE ko, ku bufatanye n’izindi nzego, bahagurukiye kurwanya ibi binyobwa byujuje inenge, kuko kubikoresha bigira ingaruka nyinshi; bityo kurwanya ababikora bikaba ari inshingano ya buri wese.

Ati: “Gahunda ni ugukomeza ibikorwa nk’ibi byo guca intege abakora ibi binyobwa byujuje inenge, ariko n’umuturage akumva ko afite inshingano zo kwirinda, kuko iyo abinyweye ari we bigiraho ingaruka bwa mbere.”

Abafashwe bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bagirwe inama yo kubicikaho ndetse hanakurikizwe icyo amategeko y’u rwanda ateganya ku bakoze ibyo bikorwa.

Mu Karere ka Musanze ni hamwe mu hakunzwe gukorerwa inzoga nyinshi z’inkorano zigahabwa amazina atangaje akenshi ajyanye n’imyitearire igaragara ku bazinyweye zirimo ‘Muriture, Nzogejo, Umutaragweja, Umufwi’ n’izindi nyinshi’.

Aha niho polisi ihera isaba abaturage kwirinda kunywa ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ababinyweye bakunze gukora ibyaha byiganjemo urugomo, amakimbirane mu miryango n’ibindi, bagasabwa kubjcikaho cyane no muri iyi minsi mikuru kugira ngo badahungabanya ituze rya’abaturage.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi