Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayimiye yabwiye Abanyamakuru ko ateganya kujya i Washington kureba uko Congo n’u Rwanda bisinyana amasezerano y’amahoro, yanavuze ku ifungurwa ry’umupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yavuze ko ari Abarundi n’Abanyarwanda bamusaba ko yafungura imipaka ariko avuga ko bitabaho, u Rwanda rutamuhaye abakekwaho gukora Coup d’Etat mu Burundi mu mwaka wa 2015, ngo imipaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ifunzwe mu rwego rwo kurinda imbibi z’igihugu.
Perezida Ndayishimiye Evaritse yagize ati “Nzacungira ku rubibi nibadutera tuzirwanaho (tuzabivuna).”
Yashinje u Rwanda ko ruha imyitozo ya gisirikare urubyiruko rw’Abarundi bakajya mu mutwe wa AFC/M23, ndetse ngo ababayobora “Etat – Major” na bo bari mu Rwanda, akavuga ko icyo kibazo bakiganiraho n’u Rwanda ariko rwanze gutanga bariya bantu.
Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi n’Abanyarwanda ari nk’ “ababyara”, ko hari abasirikare bakuru mu Rwanda bize i Burundi, ndetse ngo abasirikare bakuru b’u Burundi n’abo mu Rwanda bandikirana kuri telefoni.
Perezida Ndayishimiye avuga ko nta Munyarwanda wabujijwe kujya i Burundi kuko ngo unyuze ku mupaka wa Tanzania n’u Burundi, yemererwa kwinjira, kuko ho ngo bashobora kugenzura bakamenya niba uwo muntu nta kibi ajyanye i Burundi.
Ati “Umutwe w’umuntu ugura angahe? Dufunguye hazamo ba bandi baca abantu imitwe, twakwishyura iki?”
Kuri we ngo ikibazo gihari ni icyo, nta kindi kibazo cya politiki gihari.
Ngo u Burundi bwafunguye umupaka bugira ngo bubakire, ubwo rero ngo kuba u Rwanda rutabatanga “ni uko hari icyo rushaka kubakoresha” kibi ku butegetsi bw’u Burundi, ari na yo mpamvu imikapa yongeye gufungwa.
Ikibazo cya Congo na cyo Perezida Ndayishimiye yakivuzeho, yavuze ko u Burundi bushyigikiye ko ingabo z’akarere zarwanya umutwe wa FDLR n’indi mitwe yose yitwaje intwaro irimo iyo muri Uganda na Sudan.
Aha u Burundi na bwo buvuga ko inyeshyamba za Red Itabara ziba muri Congo.
Yavuze ko hari icyizere ko amahoro yagaruka kubera ko AFC/M23 irimo kuganira na leta ya Congo. Perezida Ndayishimiye yagize ati “Ibi bihugu nasanze bitunze cyane, u Burundi, u Rwanda, Congo na Tanzania byumvikanye aka karere katera imbere byihuse cyane.”
Urubuga Iwacu Burundi, ruvuga ko Ndayishimiye yabwiye Abanyamakuru ko ateganya kujya i Washington gukurikirana umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Congo n’u Rwanda. Yavuze ko ibyo bikorwa yabitumiwemo.
Isinywa ry’aya masezerano riteganyijwe tariki 04 Ukuboza, 2025 i Washington DC, aho Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bazasinyira bwa nyuma ku masezerano yasinyweho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda Jean Patrick Olivier Nduhungirehe n’u DR.Congo, Mame Kayikwamba Wagner, hari tariki 27 Kamena, 2025.
Aya masezerano nasinywa, biteganywa ko azakurikirwa no gushora imari ifatika muri aka karere bikozwe n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi by’Abanyamerica.
Undi mukuru w’Igihugu muri aka karere bivugwa ko azajya i Washington ni William Ruto wa Kenya.
UMUSEKE.RW
