Ndayishimiye yabeshye Perezida Kagame

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Ndayishimiye na Paul Kagame i Bujumbura muri Gashyantare 2023

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze uko mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yamubeshye ko nta Ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  nyuma izo ngabo zikagaragara zafashwe matekwa, abo mu Burundi bagashaka kuzihakana.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bahererutse gushyirwa mu myanya.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku bibazo n’amateka byo mu burasirazuba bwa Congo bigereka ku Rwanda , avuga ko birimo ibinyoma byinshi n’ubugome bingana.

Yatanze urugero ko ubwo intambara mu burasizazuba wa Congo zuburaga, hari ingabo z’Umuryango  w’Afurika y’iburasirazuba  (EAC) zoherejweyo ariko u Rwanda ntirwagira ingabo rutanga kuko Congo itabishaka.

Muri Kamena 2022, nibwo Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje ko hari ingabo zo muri uyu muryango zijya mu Burasirazuba bwa Congo zikajya hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23, ngo zihoshe imirwano.

Izo ngabo zo mu bihugu birimo, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Burundi zaje gutaha  mu mpera ya za 2023, nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi azishinjije ubugambanyi no kutamufasha kurwanya abarwanyi ba M23.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo izo ngabo zirukanwaga, Congo yahisemo kwirukana ingabo zimwe igasigarana izindi.

Ati “Mubo yasigaranye bamwe, isigarana ingabo z’ u Burundi. Barababwira ngo mwe nimusigare aho, kuko bari bafite ubwumvikane bahuriyeho nabwo bufitanye isano n’amateka yacu.”

Yavuze ko ubwo Ingabo z’abarundi zasigaraga, batangiye no gukomeza koherezayo izindi ngabo nyinshi zisanga izahasigaye.

Ati “Uziko nafashe telefone mpamagara Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye, ndamubaza, ingabo zari ziri mu mutwe wa EAC  mu Burasirazuba bwa Congo ko bazirukanye u Burundi bugasigara hakaba harimo kuza iza SADC, u Burundi bwagiye muri SADC? ati ‘Oya’. Mwasigayeyo se kubera ko gusa muri inshuti za Congo mushaka kuyishyigikira mu byo ari byo byose bakora?”

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Ndayishimiye yamusubije ko Congo yabibasabye kuko ari inshuti. Yamubaza impamvu hari ingabo nyinshi ziyongera mu Mjyaruguru y’u Rwanda.

Ati  “Yarabanje arambwira ngo bafite ibibazo ngo bikomoka muri Congo by’umutekano wabo, avuga ko biri mu majyepfo hariya za Uvira n’ahandi hose aho ngaho na za Minembwe, ngo ni yo mpamvu bagiye muri Congo.”

Yahise abaza Ndayishimiye icyo bakora za Rutshuru na Goma kandi ari mu Majyaruguru.

Ati “Arambwira ngo ni nde wakubwiye ko dufite ingabo aho ngaho? Ndamubwira nti ‘Hari ababimbwiye nti ariko nanjye nabyemeye kuko bampaye ibimenyetso. Ariko ntabwo nari kubyemera burundu ntabanje kukubaza wowe ubwawe ngo numve icyo umbwira’.

Ati ‘Oya barakubeshya , uwakubwiye yarakubeshye, nta ngabo zacu ziri aho ngaho uvuga mu majyaruguru yanyu’. Ndamubwira nti ‘Ni byiza. Rwose ubwo wowe umuyobozi w’Igihugu cyawe ubinyibwiriye, ndabyemeye ko mutariyo’.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko hatashize kabiri, abasirikare b’u Burundi bagafatirwa mu mirwano, abayobozi mu Burundi bagashakaka kubitakana.

Ati  ”Abandi bakabereka bati ‘Ese noneho mwihakanye n’abasirikare banyu, ntimukibashaka? Tugira ngo ahubwo turebe uko twavugana n’ababafite hakurya hariya, bababahe mubatware, n’abo mwabahebye ntimubashaka kuko bafatiwe aho mwahakanye mutari’.”

Perezida Kagame yashimangiye ko amasezerano yashyizweho umukono i Washington D.C ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda rwayitabiriye rubishaka kandi rugambiriye amahoro.

Ati “U Rwanda rwasinye amasezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugira ngo ayo masezerano, bigenze neza n’abandi bakuzuza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro.”

Yavuze ko ariko ari inzira itoroshye inagoranye kuko hari ababa batavugisha ukuri, harimo byinshi abantu baba bifuza ndese bitari no mu masezerano cyangwa se bumva byari bikwiriye kuba biri mu masezerano kubera ko ariko babibona.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE

Yisangize abandi