NESA yatangaje uko abanyeshuri bazajya mu biruhuko

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje uko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazasubira mu biruhuko by’igihembwe cya mbere umwaka w’amashuri wa 2025-26, kuva ku ya 19 Ukuboza kugeza ku ya 22 Ukuboza 2025.

Mu itangazo NESA yasohoye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, yagaragaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya iwabo mu biruhuko ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, hakazataha abanyeshuri bo mu turere twa Huye, Nyamagabe, Ngororero, Nyagatare, Gatsibo, na Musanze.

Ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza, hazataha abo mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Burera, na Rwamagana na Kayonza.

NESA ivuga ko kandi ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, hazataha abanyeshuri bo mu mujyi wa Kigali mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, ndetse n’abiga mu Turere twa  Nyanza, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma, na Kirehe.

Ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza, ni bwo hazataha abo mu turere twa Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, na Gicumbi.

NESA yibukije amashuri ko agomba kohereza abanyeshuri hakiri kare kandi yubahiriza ingengabihe yatanzwe.

Iti “Abanyeshuri bose barasabwa kugenda bambaye umwambaro w’ishuri. Ababyeyi barasabwa guha abana amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.”

Yasabye kandi abashinzwe uburezi bo mu turere n’imirenge kugenzura no gukurikirana uko igikorwa cy’itahuka riteye.

Yavuze ko kandi abanyeshuri bazahagurukira mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazahurira kuri Stade ya Kigali Pelé i Nyamirambo ko kandi stade izajya iba ifunze nyuma ya saa cyenda z’amanywa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi