*Igihugu cyacu n’ibibazo dufite bisaba ko dukora ndetse bidasanzwe
*U Rwanda rwasinye amasezrano (ya Washington DC) rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa…
*Congo, u Burundi n’u Rwanda buri wese afite umugabane w’ibibazo agomba gusubiza…
Perezida Paul Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwaho mu myanya itandukanye y’ubuyobozi, yasabye buri wese gukora cyane kugira ngo ubumenyi afite bubashe guhangana, no gukemura ibibazo igihugu gifite.
Perezida Kagame yavuze ko nta guteta guhari, ahubwo buri wese agomba gukoresha ubwenge, n’ubumenyi afite n’ubushake kugira igihugu gikomeze iterambere.
Ati “Mu nshingano tuba dufite, uko dukwiye kuba tuzuzuza bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi, abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu, harimo bitewe no kuba uko ibihugu byabo biteye, cyangwa icyo bifite harimo n’abateta.”
Mu mazina y’ayo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro, harimo Dr. Solange Uwituze, Dr. Ustah Kayitesi, Dr. Charles Muligande, na Dr. Julius Ntete, uyi wanyuma Perezida Paul Kagame atebya yamubwiye ati “Ibyo guteta uzabyitondere, ati [ariko ni blague, ushatse wakwitetera…” Baraseka bose na we [Perezida Paul Kagame] araseka.
Yababwiye ko bitewe n’umwihariko igihugu cy’u Rwanda gifite bisaba gukora bidasanzwe, hagakora ubushobozi, ubumenyi n’ubwenge ariko hagakoreshwa ubushake kugira ngo bahangane n’ibibazo bihari.
Ati “Ibibazo byo ni byinshi, bimwe birakemuka, ibindi bikavuka ibibazo bihoraho, ndetse bitewe natwe aho tuva, aho tugeze n’aho dushaka kujya bidushakaho imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi.”
Amasezerano ya Washington…. Kwikorera ibibazo by’u Rwanda n’iby’abandi..
Perezida Paul Kagame yakomoje ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo ati “Kandi twarabikoze!”
Yavuze ko u Rwanda rwasinye amasezrano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugira ngo ayo masezerano bigenze neza n’abandi bagakora ibyo basabwa bakubahira inshingano zabo “bibe byatugeza ku mahoro.”
Yavuze ko iyo nzira igorana kuko hari abatavugisha ukuri, hakaba abandi ibyo bashaka bumva ko bidakwiriye kuba mu masezerano, akavuga ko mu masezerano utabona byose hari ibyo ureka n’undi akagira ibyo abona.
Perezida Kagame avuga ko mbere ya tariki 04 Ukuboza, 2025 bajya gusinya amasezerano i Washington hari imirwano muri Congo, na mbere yaho imirwano yari irimo kuba, kandi iyo mirwano ngo ntiyatewe n’amasezerano, bitandukanye n’abandika ko imirwano yabaye amasezerano amaze gusinywa.
Ati “Iki kibazo duhanganye na cyo nk’igihugu gituruka mu baturanyi, ni ikibazo gifite amateka, gifite politiki, gifite ibintu byinshi bidasobanutse, kugira ngo rero bisobanuke bihe abantu umurongo w’amahoro,… amahoro turayakeneye ndetse sinzi ko hari abantu bakeneye amahoro kurusha u Rwanda, turifuza amahoro kandi twe tuzi ibura ry’amahoro, twabaye mu bihe bitagira amahoro byinshi kuko ibyo dutakaza turabyumva, turabizi hatakaramo n’ubuzima bw’abantu.”
Perezida Kagame yavuze ko imvugo z’uko ikibazo [intambara] gihari cyabaye nyuma yo gusinya amahoro, ibibazo byose bikikorerwa n’u Rwanda ati “Usibye ko ntabyumva ngeraho nkavuga ngo u Rwanda…navuga se ko ari cyo twaremewe kwikorera ibibazo byacu, tukikorera n’aby’abandi, ntabwo ari byo…”
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bumva ko u Rwanda rukomeye, rwakwiyicarira rugaterwa, ati “Gukomera twe dufite ni no gukabya ni na gukeya, usibye uko kwirinda, abanzi tubarirwa hamwe mu mbaraga ko turagufite.
Nta bushobozi burenze dufite bwo guhangana n’ibindi bibazo bituruta, bitewe n’uko bimeze ariko ibyo kwirinda, gukomera rero byatuma utirinda byo simbyumva, nta “logic” (injyana), ariko abantu bagahora babisubiramo.”
Perezida Kagame amaze gusubiramo amateka y’igihe gitambutse ubwo Congo yirukanaga ingabo z’amahoro, no kujya muri Congo kw’ingabo ibihumbi 20, yavuze ko bitakunda kwikoreza undi ibibazo by’uwo ushaka kubera.
Ati “U Rwanda rwo, ntabwo abantu baruremye, ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye u Rwanda nicyo cyaremye isi yose, ntabwo icyaremye isi yose cyageze aho ngo gifate abantu ngo nimujye kuturemera u Rwanda, oya natwe turashaka kuba abaremwe na cya kindi cyaremye isi yose, ntabwo byakunda.
Ariko hejuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro, ibitari amahoro iyo byaje wabigenza ute, ushyiraho uburyo wahangana na byo kugera igihe amahoro azabonekera.”
Ashimangira ibyo yavuze ati “Ariko buri muntu wese afite umugabane we w’ibibazo agomba gusubiza. Ari Congo ifite umugabane w’ibibazo igomba gusubiza, ari u Burundi bufite umugabe wabo bagomba, gusubiza natwe ubwacu tuzajye tubazwa umugabane w’ibibazo byacu tugomba gusubiza ntitukajye tubazwa umugabane w’aby’abandi, ibyo bagomba gusubiza.”
UMUSEKE.RW
