Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Senateri Dr. Frank Habineza, yatangaje ko politiki ye n’iy’ishyaka ayoboye ari ugukorera Abanyarwanda mu nzira y’ubumwe itagira amacakuburi ko bataje gukorera imigati.
Tariki ya 14 Ukwakira 2025, nibwo Dr. Frank Habineza yatorewe mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) ngo yinjire muri Sena y’u Rwanda, inshingano yarahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru mu Karere ka Karongi, uyu Munyapolitiki wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda kuva muri Nzeri 2018 kugeza muri Kamena 2024, yavuze ko n’ubundi intego ze yinjiranye muri Sena ari ugukomeza kuvuganira abanyarwanda.
Ati “Hari abantu bumvaga ko tugomba kugera mu nteko tugaceceka, turababwira duti “Ntabwo twaje hano gushaka umugati twaje gukorera abanyarwanda.’ Hari abantu bavugaga ngo ubonye umugati , ntuwikure mu kanwa n’icyi byose. “
Akomeza agira ati “Twaje gukorera Abanyarwanda, ntitwaje gukorera imigati, ari imigati twaje tuyifite, n’ubu gahunda n’iyo ntabwo twigeze dusubira inyuma.”
Uyu Munyapolitiki umaze guhatanira kuyobora u Rwanda inshuro ebyiri agatsindwa yateye utwatsi abumva ko gukina politiki ari ukuzana amacakubiri mu banyarwanda no kubazanamo imirwano.
Ati “Ariko niba hari umuntu wumva ko dukwiriye gushyigikira iterambere ry’Igihugu, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kurandura ubukene burundu tukava mu bukene, cya cyifuzo cy’uko abanyarwanda bagira agafaranga bose mu mifuka yabo ibyo turabishyigikiye. Iyo niyo politiki yacu, tuzakomeza tubiteze imbere.”
Yasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo
Dr. Frank Hakibeneza avuga ko ubwo yari Umudepite bazengurutse igihugu akabona ko hari ibibazo bitandukanye bitera amakimbirane mu muryango.
Ati “Twabonye ibibazo byinshi bitera amakimbirane harimo ubusinzi, ubuharike, harimo gufata nabi umutungo w’urugo.”
Akomeza agira ati “Niyo mpamvu twasabye abarwanashyaka bacu ngo niba hari ibibazo biri mu muryango, ntimukavuge ngo mugiye kurwana. Inzira imwe ishobora gukemura ibibazo ni ukuganira, n’abo bangiza umutungo w’urugo hari amategeko abirwanya, iyo abantu bashakanye buri umwe aba afite uburenganzira ku mutungo w’urugo, ntabwo umugabo yaza ngo afate inka atagishije inama umugore we ngo bikunde.”
Senateri Frank Habineza yavuze ko muri Sena amazemo ukwezi, azakomeza kuvuganira abaturage.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
