Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yagaragaje ko mu rugendo rwo guhangana n’igwingira ry’abana, muri aka Karere hari ingo mbonezamikurire z’abana bato 1,664, zirimo abarezi b’abana bagera ku 6,974.
Yabitangaje ku wa 11 Ukuboza 2025 ubwo muri aka Karere haberaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Imbonezamikurire y’Abana Bato.
Meya Niyomwungeri yavuze ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare na Minisiteri y’Ubuzima ku mibebereho y’Abaturarwanda (Rwanda Demographic Health Survey, RDHS), bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kari ku kigero cya 50% mu bijyanye n’igwingira ry’abana mu 2015, bagera kuri 33% mu 2020, muri 2024 bagera ku kigero cya 19%.
Yavuze ko mu gukemura icyo kibazo ubu muri aka Karere hari ingo mbonezamikurire zirenga 1600, bakagira n’abarezi b’abana bagera ku 6,974 muri abo 4,072 bakaba barahawe amahugurwa yo kwita ku bana.
Ati “Ubu Abana bose tugomba kubashyira mu ngo mbonezamikurire. Icya kabiri ni ugukomeza ubukangurambaga binyuze ahantu hatandukanye yaba ari ku bigonderabuzima, mu nteko z’abaturage twereka ababyeyi uburyo bategura indyo nyayo. Ikindi ni ukongera umubare w’ubuso buhingwaho imboga ariko zinakoreshwa mu baturage.”
Mujawariya Thérèse urerere mu rugo mbonezamikurire rwa Gasaka yavuze ko yatangiye kuzana abana afite barazahajwe n’imirire mibi.
Ati ” Nabazanye bombi bari mu mutuku. Ubu uretse kuba nta n’umwe ukirwaye bwake nanishimira ko nta kigorwa no kwirirwana abana mu murima.”
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko abana bagomba guhabwa serivisi zirimo imirire myiza kugira ngo bibarinde kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira.
Ati “Niyo mpamvu dutoza ababyeyi bakagira ubumenyi ariko cyane cyane bakabishyira mu bikorwa ndetse n’umugore utwite kuko byagaragaye ko umugore utwite utiyitayeho neza, utagiye kwa muganga ngo bakurikirane imirire ye n’uko inda ye imeze, bigaragara ko arwara umwana ufite integer nke ndetse ugwingiye.”
Yagaragaje ko muri gahunda yo guteza imbere imbonezamikurire z’abana bato hamaze kubwakwa ingo mbonezamikurire zitandukanye, kuva ku iz’icyitegererezo kugeza kuzikorera mu ngo.
Yasabye abaturage kujya bajyana abana mu ngo mbonezamikurire zibegereye mbere y’uko batangira kujya mu mashuri abanza ko kandi ababyeyi bakwiriye kwirinda ubusinzi n’amakimbirane yo mu mu muryango.
Ikigo cy’Igihugu Cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko igwingira ry’abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y’Amajyepfo biri 17,7%, Iburasirazuba 17,9%, Amajyaruguru 23,3%, naho Iburengerazuba ni 26,6%.
Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzaba yagezeho mu myaka itanu ku mu 2024, harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.
Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) ku nzego zose.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
