Nyanza: Ababyeyi basabwe kujyana abana mu ngo mbonezamikurire

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Vice Mayor Nadine Kayitesi yahaye abana indyo yuzuye

Ababyeyi bo mu karere ka Nyanza basabwe kujyana abana mu bigo mbonezamikurire, kuko umutekano waho uba wizewe ndetse hanatangirwa indyo yuzuye n’ibindi.

Ubwo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato, ababyeyi basabwe kujyana abana muri ziriya ngo bitewe n’uko bimwe mu byiza byaho banahatangira indyo yuzuye.

Umukozi ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Cyaratsi kiri i Nyanza witwa Mukashyaka Prisca yafashe umwanya asobanurira ababyeyi ko umwana uri mu ngo mbonezamikurire bimwe mu byo ategurirwa harimo indyo yuzuye, irimo ibinyamafufu, ibinyamisogwe, ibinyampeke, ibikomoka ku matungo, imbuto, imboga n’ibindi.

Yagize ati “Mujye murya indyo yuzuye nk’umuti aho kurya indyo yuzuye nk’ibiryo.”

Bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu munsi banyuzwe n’uko basobanuriwe uko bategura indyo yuzuye, ndetse no kumva akamaro k’ingo mbonezamikurire.

Umwe yagize ati “Igihe cyari iki cyo kumva neza akamaro k’ingo mbonezamikurire ku bana aho binagura umwana mu mutwe.”

Undi yagize ati “Byagoranaga kumva ngo indyo yuzuye iba irimo iki? Ariko turasobanukiwe, kandi tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Akure Carine usanzwe ari umuyobozi wa Porogaramu muri Dufatanye Organization nk’umufatanyabikorwa wagize uruhare mu bijyanye n’ingo mbonezamikurire muri Nyanza, yabwiye abaturage ko umwana wabaye mu ngo mbonezamikurire haba hari isuku, umutekano ku bana no ku babyeyi n’ibindi.

Yagize ibyo asaba abagabo, ati “Bagabo mudushyigire mu rugendo umwana anyuramo kugira ngo akure, ntimukadushyigikire mudutera inda gusa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nadine Kayitesi yashimiye ababyeyi bemeye kwakira ingo mbonezamikurire mu ngo zabo, ndetse anashimira ababyeyi bemeye kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire bityo asaba abatarabikora ko bakwiye kubikora.

Mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza habarurwa ingo mbonezamikurire z’abana 36.

Uriya munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ingo mbonezamikurire, igicumbi cy’iterambere ry’umwana twifuza.”

Umuyobozi wa Porogaramu muri Dufatanye Organization
Kuri uyu munsi hanatewe ibiti by’imbuto
Umubyeyi ufite urugo mbonezamikurire iwe yahawe ibihembo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi