Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buratangaza ko igipimo cy’abaturage bishimira serivisi bahabwa cyavuye kuri 72% kikaba kigeze kuri 80%.
Mu nama mpuzabikorwa y’akarere y’akarere ka Nyanza yahuje ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakuru b’imidugudu n’abandi, umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Patrick Kajyambere yabwiye abitabiriye iyo nama ko bishimira ko igipimo cya serivisi ihabwa abaturage cyavuye kuri 72% kikaba kigeze kuri 80%.
Yagize ati “Ni urugendo, kandi turi gutera imbere bityo nta mpamvu yo gusubira inyuma.”
Ndayisenga François umwe mu bakuru b’imidugudu witabiriye inama yavuze ko igipimo bagezeho gishimishije, kandi bazakomeza guharanira ko byakomeza.
Yagize ati “Niba ari umutekano dukomeze kwegera abaturage, turwanye igwingira n’imirire mibi mu bana, n’ibindi kandi ibyo byose tuzabigeraho dufatanyije.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimiye uruhare ubuyobozi bugira mu iterambere ry’abaturage b’akarere ka Nyanza, kugira ngo umuturage akomeze kuba ku isonga bigizwemo uruhare n’imiyoborere myiza.
Yagize ati “Ntibikwiye gusubira inyuma, kandi twese biratureba dukwiye gukomeza guharanira kuba ku isonga muri byose.”
Muri iyi nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyanza hanahembwe inzego zitandukanye zitwaye neza kurusha izindi nk’umurenge wa Busasamana wahigitse indi mirenge, akagari ka Kavumu gahiga utundi, ikigo nderabuzima cya Kirambi kiza ku isonga mu rwego rw’ubuvuzi.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
