Abarimu bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bijeje ubuyobozi ko batazatezuka mu ngamba zo kubaka u Rwanda bifuza kandi rukomeye.
Ni ukwiyemeza bagaragaje ku wa Gatanu. Tariki ya 12 Ukuboza 2025, ubwo bari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye.”
Umwarimu uhagarariye abandi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, Uwazigira Valentine, usanzwe wigisha mu Kigo cya Christ Roi(CXR) yavuze ko bo nk’abarimu batazatezuka mu ngamba zo kubaka u Rwanda bifuza.
Yagize ati“Turasaba ubuyobozi n’ababyeyi turera gukomeza kutuba hafi kuko aribo bafatanyabikorwa b’ibanze”
Mwarimu Uwazigira yibukije abandi barimu bagenzi be ko umwuga bakora ariwo ugaburira iyi ndi myuga ariyo abaganga, abanyamategeko n’abandi bityo ko isoko yabyo ari kwa mwarimu.
Ati “Uruhare rwa mwarimu mu kugira uburezi bufite ireme ntacyo wabusimbuza”
Umuyobozi w’imirimo rusange (Division Manager) mu karere ka Nyanza, Nsabimana Jean Christian, yibukije abarimu ko bafite inshingano zo guteza imbere imyigire n’imyigishirize kandi umwana wigishijwe neza atsinda neza.
Yagize ati “Umwarimu n’inkingi y’ubuzima mu iterambere ry’igihugu kandi dushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu buhora bubatekerereza ibyiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”
Muri rusange abarimu bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza banishimiye urahare rwabo mu bikorwa byiza bitandukanye nkaho bubakiye umuturage utishoboye ndetse bakanavuza mugenzi wabo warufite ikibazo cy’uburwayi.


Theogene NSHIMIYIMANA/ UMUSEKE.RW i Nyanza
