Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yakiriye ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ubu butumwa yabushyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.
Dr. Justin yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Alassane Ouattara, wabaye ku wa Mbere, nyuma y’uko yari yaratsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 25 Ukwakira 2025, ku majwi 89,7%.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanditse biti “Nyuma y’umuhango w’irahira rya Perezida wa Côte d’Ivoire, Minisitiri w’Intebe yahuye na Perezida Alassane Ouattara, amushyikiriza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Kagame.”
Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye.
Ibihugu byombi na byo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.


MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW
