Papa Cyangwe agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe i Gisenyi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuraperi Abijuru King Lewis, uzwi nka Papa Cyangwe, uherutse kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu.

Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo gitegerejwe ku wa 13 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kanama, ahazwi nka Kuri Mahoko, mu Karere ka Rubavu.

Iki gitaramo kizabera muri New Home Motel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Ukuboza 2025, mu ijoro ryitezweho udushya twinshi.

Muri icyo gitaramo cyiswe ‘Massive Saturday’ azaba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu, barimo Fica Magic, Giso G, Maki Derex, Apple Gold na Kilamba.

Albert Niyomungeri, umuyobozi wa Ryan Apartment Company Chez Mwungeri Motel, yabwiye UMUSEKE ko Selekta Dady ari we uzaba avanga imiziki muri iki gitaramo kizatanga ibyishimo bisendereye.

Yagize ati: “Twagiye tuganira n’abakiriya bacu, badusaba aba bahanzi kugira ngo tugume kwishimira impera z’umwaka turi mu bihe byiza.”

Yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazaryoherwa n’umuziki mwiza, kandi bikazaherekezwa na serivisi nziza zitangirwa muri New Home Motel kuri Mahoko.

Kwinjira muri iki gitaramo kizasusurutsa abo mu Mujyi wa Gisenyi n’abo mu nkengero z’aho ni amafaranga ibihumbi bibiri, ariko uguze tike ahabwa n’icyo kunywa cya 1,000 Frw.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi