Pastor Lopez yateguje guhemburwa mu gitaramo cya Alex Dusabe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza wamamaye mu gihugu cy’u Burundi n’ahandi, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo yabiciye bigacika izwi nka ‘Imana y’akandi karyo, yateguje guhemburwa mu gitaramo cy’umunyabigwi Alex Dusabe.

Ibi yabiteguje ubwo yageraga i Kigali, aho yitabiriye igitaramo gikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda cyiswe ‘Umuyoboro 25 Years, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri KCEV, ahazwi nka Camp Kigali.

Uku kugera kwe mu Rwanda kwishimiwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakurikirana umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana akorera mu Burundi, dore ko afatwa nk’umwe mu baramyi bafite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi mu Karere k’Ibiyaga Bigari no hirya no hino.

Pastor Lopez azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe bikomeye, zirimo “Imana y’Akandi Karyo”, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.3 kuri YouTube, ikaba imwe mu ndirimbo zakoreshejwe cyane mu masengesho no mu bihe byo kuramya mu rusengero no mu ngo za benshi.

Uyu muramyi asobanura umurimo we agira ati: “Umushumba, umuririmbyi, umwanditsi n’umuhanzi uhanga indirimbo. Icyifuzo cyanjye gikomeye kurusha ibindi ni ugushyikiriza abantu umutima w’Imana, kugira ngo nongere kubakangurira gutinya Uwiteka no kugira inyota yo kumushaka mu mitima yabo, binyuze mu kuramya no mu nyigisho.”

Akomeza avuga ko mu bihe bya nyuma Imana ishaka guteza umwuka w’ihinduka rikomeye mu mahanga, intego ye ikaba ari ugutanga umusanzu mu kugaragaza ububasha n’ubwiza bw’Imana mu Itorero no mu mahanga, hagamijwe guhindura ubuzima bw’abantu.

Mu zindi ndirimbo ze zizwi harimo iziganjemo ubutumwa bw’ihumure, kwihana, no kwiringira Imana mu bihe bikomeye, bikaba ari byo byatumye agira igikundiro gikomeye mu bakunzi ba Gospel. Izo zirimo izitwa: Ntibesha, Ijambo Rimwe, Imana si Umuntu, Iramapagije n’izindi.

Umuyoboro 25 Years Concert” ni igitaramo cyateguwe hagamijwe kwizihiza imyaka 25 Alexis Dusabe amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, urugendo rwaranzwe n’indirimbo zubatse imitima ya benshi, zagize uruhare mu kongera ibyiringiro no kwegera Imana, zirimo: Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino n’izindi.

Alexis Dusabe azataramana n’abandi baramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bikomeye bizasoza umwaka wa 2025 mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kuboneka binyuze kuri: www.umuyoboro.com Hari promotion ya 10% ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, akoresheje iyi code: *797*50*2*93#

Pastor Lopez yakiriwe na Alex Dusabe na Bosco Nshuti

Umva indirimbo za Pastor Lopez

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi