Pavelh Ndzila yifatiye ku gakanu abanyamakuru b’Imikino

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila, yibasiye abanyamakuru Siporo mu Rwanda aho yavuze ko bakwiye kwiga bakaba abanyamwuga aho gutangaza amakuru y’ibinyoma adafite gihamya.

Ni kenshi mu Rwanda hakunda kumvikana abavuga ko ruhago y’u Rwanda ibamo maguyi ariko ibimenyetso bigakomeza kubura.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (stories), Pavelh Ndzila yavuze ko abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, bakwiye gusubira ku ishuri kwiga kugira ngo babe abanyamwuga.

Uyu munyezamu yifashishije mugenzi we wa Bayern Munich yo mu Budage, Manuel Neuer.

Ati “Ni mu Rwanda honyine ubona umunyamakuru avuga ibyo yishakiye.”

“Neuer aherutse gukora ikosa ryatsindishije Bayern. Ariko iyo aba mu Rwanda, bari (Abanyamakuru b’Imikino) kuvuga ngo oya, yahawe amafaranga n’ikipe bahanganye.”

Aha ni ho Ndzila yahereye avuga ko Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda bakwiye gusubira ku ishuri.

Ati “Ndatekereza ko abanyamakuru bakwiye kwiga mbere yo gukora amakuru y’ibinyoma adafitiwe gihamya kugira ngo babone ababakurikira (views).”

Uyu munyezamu nta bwo ari kwifashishwa n’ikipe ye nyuma y’umukino batsinzwe na APR FC ibitego 3-0.

Pavelh Ndzila yasabye Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda kuba abanyamwuga

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi