Kimwe mu bikorwa binini mu mupira w’amaguru byabaye muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, ni umuhango wahuje Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino n’abana bato bafite inzozi zo kuzaba abakinnyi bakomeye muri uyu mukino.
Perezida Kagame na Infantino bagiranye ibihe byiza n’abato bakina Ruhago!
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025 muri Stade Amahoro. Perezida, Paul Kagame wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi, bari mu bitabiriye iki gikorwa.
Iki gikorwa kigamije gukundisha abana umupira w’amaguru, cyahurije hamwe abana 220 baturutse mu marerero 11 yo hirya no hino mu Gihugu. Aba barimo abahungu 120 n’abakobwa 100 bari hagati y’imyaka 13 na 15.
Abana baturutse mu marerero 11 arimo atanu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu, bose bawe imipira yo gukina ndese n’imyenda yo gukinana. Hatanzwe imipira 250 mu gihe mu Gihugu hose hazatangwa imipira 5000.
Uretse igikorwa cya ‘FIFA Football Festival’ cyamuzanye, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yanitabiriye umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Gasogi United na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ubwo zanganyaga igitego 1-1.
FERWAFA yabonye Ubuyobozi bushya!
Ku wa 30 Kanama 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryungutse Komite Nyobozi nshya iyobowe na Shema Ngoga Fabrice wabaye Perezida wa 16 w’iri Shyirahamwe.
Iyi Komite Nyobozi, yari isimbuye itari yarasoje manda ya yo, yari iyobowe na Nizeyimana Olivier weguye amaze imyaka ibiri gusa muri ine yari yatorewe kuyobora iyi nzu.
Ubu buyobozi bwa FERWAFA, bwaje busanga ubwari buyoboye Inzibacyuho y’imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ya Komite Nyobozi yari yatowe mbere, irangire. Iyi nzibacyuho yari iyobowe na Munyantwari Alphonse utarongeye kwiyamamaza.
Irindi zina ryagarutse muri iyi nzu nyuma yo kwaguka agahabwa akazi muri FIFA ko gucunga Umutekano wo ku bibuga, ni Bonnie Mugabe wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe nyuma yo kuhava yaraciye mu yindi myanya.
Shampiyona y’u Rwanda yungutse abashyitsi!
Bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri Sudani kubera intambara zimaze igihe muri iki gihugu, amakipe abiri ahakomoka, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC, zasabye kuza gukina Shampiyona kugira ngo izifashe gukina amarushanwa Nyafurika.
Ubusabe bw’aba banya-Sudani, bwahawe umugisha n’u Rwanda biciye muri FERWAFA ireberera Ruhago y’u Rwanda na Rwanda Premier League Ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Ni amakipe yagaragaje urwego rwiza mu mikino amaze gukina. Al-Merrikh SC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 25 mu mikino 11 imaze gukina mu gihe ngenzi ya yo zazanye muri iyi Shampiyona, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 17 mu mikino Icyenda imaze gukina.
Shampiyona y’u Rwanda yungutse abafatanyabikorwa!
Nyuma y’igihe abafatanyabikorwa baza baseta ibirenge muri Shampiyona y’u Rwanda, biciye mu buyobozi bwa Rwanda Premier League bwakomeje gukomanga ahatandukanye, ubu yungutse abafanyabikorwa batanga ibihembo.
Muri Nzeri uyu mwaka, ni bwo Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru [Rwanda Premier League], yungutse umufatanyabikorwa uzajya atanga ibihembo.
Ikigo cya ePoBox Rwanda gitanga serivisi zijyanye n’Ikoranabuhanga mu kohererezaya ubutumwa kuri telefoni igendanwa, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Premier League nk’uko byaje no kwemezwa n’uru rwego.
Ibindi bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire, impande zombi zavuze ko ari imikoranire igamije kuzajya ihemba umukinnyi mwiza w’icyumweru aho azajya ahabwa ibihumbi 200 Frw, umukinnyi mwiza w’umwaka nawe akazajya ahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw mu gihe n’umufana w’umukino azajya ahabwa ibihumbi 25 Frw.
Undi mufatanyabikorwa iyi Shampiyona yungutse, ni uruganda rwa ‘Roots Investment Group Ltd rwenga ikinyobwa gisembuye cya Be one Gin.’ Uyu mufatanyabikorwa ni we uhemba umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino [Man of the match], umukinnyi w’ukwezi [Player of the Month], umutoza mwiza w’ukwezi n’umunyezamu mwiza w’ukwezi.
Umukinnyi witwaye neza ku mukino ahembwa 100,000 Frw mu gihe uw’ukwezi azajya ahembwa 400,000 Frw, umutoza w’ukwezi we ahembwa 300,000 Frw na ho umunyezamu w’ukwezi we ahembwa 200,000 Frw.
APR FC yongeye guhindura Ubuyobozi!
Nyuma yo kugirwa Chairman w’Ikipe y’Ingabo mu mpera za 2024, Brig. Gen, Déo Rusanganwa yakuwe kuri izi nshingano mu ntangiriro z’Ukuboza 2025. Kugeza ubu, nta wundi Muyobozi mushya iyi kipe iratangaza n’ubwo bivugwa ko yahawe uw’agateganyo, Col [Rtd] Mugisha Vincent wari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.
RGB yongeye gusaba karibu muri Rayon Sports!
Nyuma y’ibibazo birimo amakimbirane byakomeje muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports yacyuye igihe yari iyobowe na Twagirayezu Thadée, Urwego rw’Iguhugu rw’Imiyoborere [RGB], rwahisemo gusesa inzego zayoboraga iyi kipe maze rushyiraho Ubuyobozi bw’Inzibacyuho mu mezi atatu ari imbere.
Ni ubuyobozi buyobowe na Murenzi Abdallah n’abandi barimo Muhirwa Prospera, Gakwaya Olivier, Dr. Rwagacondo Emile Claude, Dr. Uwiragiye Norbert, Ignas Havugiyaremye, Kabagema Vivens, Muhizi Sued, Runigababisha Mike, Ahishakiye Phias n’abandi.
Aba bose bahawe inshingano zirimo kuvugurura amategeko shingiro ya Gikundiro, gusigasira Ubumwe n’Ubusugire bw’Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’Inzabacyuho, gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose mu gihe cy’amezi atatu n’ibindi.
Rayon Sports yahaye akazi abatoza barindwi!
Mbere y’uko umwaka w’imikino 2024-25 utangira, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabanje kwemeza Afhamia Lotfi ukomoka muri Tunisie nk’umutoza mushya wari watandukanye na Mukura VS.
Nyuma y’igihe gito gusa, Gikundiro yahise yemeza Haruna Ferouz nk’umwungiriza wa Lotfi wari wabanje kuzana Azouz Lotfi nk’ugomba kumwungiriza. Aba kandi basangaga Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ nk’umutoza w’abanyezamu wazaga asimbuye Mazimpaka André wari wasezerewe.
Nyuma y’igihe kibarirwa ku ntoki, Afhamia yaje gusezererwa ndetse ajyana na Azouz wari warahawe amasezerano. Aba bombi bahise basimbuzwa Bruno Ferry nk’umutoza mukuru na Lomami Marcel nk’umwungiriza we wa Mbere.
Aba batoza bashya kandi, biyongeraho uwongerera imbaraga abakinnyi, Serge Mwambari waje asimbuye Ayabonga Lebitsa wari wasezeye akazi. Ibi birasobanura ko iyi kipe yo mu Nzove, imaze gutozwa n’abatoza batandatu muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.
Abasifuzi barahanwe karahava!
Nyuma y’uko FERWAFA ibonye ubuyobozi bushya, mu ntangiriro za Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, hagaragaye ibihano byinshi ku basifuzi babaga bakoze amakosa ku mikino itandukanye.
Gusa uko iminsi yagiye yicuma, amakosa y’abasifuzi yagiye agabanyuka kugeza ubwo n’ibihano bihagaze. Andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ryasabye FERWAFA ko itazongera gutangaza abafatiwe ibihano.
Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda barafunzwe!
Umwaka wa 2025, bamwe mu banyamakuru barimo Rugaju Reagan, ntibazawibagirwa nyuma yo kuwufungwamo kubera ibyaha bakekwagaho.
Ibi byaha baregwa ni ibyari bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iza ba ofisiye ba RCS.
Mu bandi basivili batawe muri yombi, barimo abandi banyamakuru barimo Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Gusa nyuma y’urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye ku 18 Kanama 2025, aba banyamakuru baje kurekurwa ku wa 28 Kanama 2025 ubwo bafungurwaga by’agateganyo.
Umwaka w’umukara ku muryango wa Kiyovu Sports!
Niba hari umwaka abakunzi ba Kiyovu Sports batazibagirwa, ni uwa 2025. Iyi kipe yo ku Mumena ntizibagirwa uburyo yarungurutse mu Cyiciro cya Kabiri ariko ikisanga isoje Shampiyona ikiri mu zigihumekera mu Cyiciro cya Mbere ubu.
Ibibazo Urucaca rwagize muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, byatewe n’ibihano rwari rwarafatiwe na FIFA ubwo rwabuzwaga kwandikisha abakinnyi bashya kubera abari abakozi bari barareze iyi kipe kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano bagiranye.
Ibi bihano iyi kipe yari yafatiwe na FIFA iyobora Ruhago ku Isi, byarangiranye no kwishyura bose yari ifitiye imyenda maze Abayovu bongera guhemuka kugeza ubwo ubu bari ku mwanya wa Kane n’amanota 23 muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Gicumbi FC na AS Muhanga zagarutse mu Cyiciro cya Mbere!
Nyuma y’imyaka itatu abanya-Gicumbi bari mu bwigunge bw’ikipe ya bo yari mu Cyiciro cya Kabiri, Gicumbi FC yongeye kugaruka mu cya Mbere nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Indi kipe yagarutse nyuma y’igihe, ni AS Muhanga iterwa inkunga n’Akarere ka Muhanga.
Mukura VS yahaye icyizere umwana wo mu rugo!
Nyuma y’igihe kinini ari umwungiriza w’abatoza benshi bagiye baca mu Mukura VS, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo guha icyizere Nshimiyimana Canisius wayihaye byose mu myaka y’ubuto bwe.
Uyu mutoza ufite Licence B-CAF, ni we waragijwe inshingano zo gutoza iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yahawe inshingano zo kuyitoza nk’umutoza mukuru.
Ni umwaka kandi wabayemo byinshi birimo n’amakipe yagiye ahindura abatoza. Amwe mu makipe yabahinduye arimo Bugesera FC yatandukanye na Haringingo Francis ‘Mbaya’ wasimbuwe na Banamwana Camarade, Etincelles FC yatandukanye na Seninga Innocent wasimbuwe na Masudi Djuma nk’umutoza mukuru wari wungirijwe na Lomami Marcel waje kujya muri Rayon Sports nk’umwungiriza wa Bruno Ferry.












UMUSEKE.RW

very informative articles or reviews at this time.