Perezida Kagame yaganiriye n’Abakuru b’ibihugu batandukanye

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame yanaganiriye na Minisitiri w'Intebe wa Barbados

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu barimo, Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, William Ruto wa Kenya na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley.

Ibiganiro byabo byabereye i Washington D.C aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, muri White House, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za n’abandi bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Amerika barimo: Visi-Perezida, JD Vance, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, Umujyanama wa Trump mu bijyanye na Afurika, Massad Boulos na Senateri Lindsey Graham.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byanditse ko nyuma ya saa sita, Perezida Kagame yaganiriye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.

Biti “Abayobozi bombi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Togo mu nyungu zihurihewo.”

Perezida Kagame kandi yanaganiriye William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu isinywa ry’amasezerano, William Ruto ni umwe mu bakuru b’ibihugu bavuze ijambo aho yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano agerweho.

I Washington D.C kandi Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley.

Ibiganiro byabo byibanda, ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ingabo, ubuzima n’ubucuruzi.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe muri White House
Perezida Kagame yaganiriye na William Ruto wa Kenya
Perezida Kagame yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Barbados
Perezida Kagame yaganiriye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi