Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa IMF

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF, Kristalina Georgieva, ku bufatanye bw’u Rwanda na IMF n’intego isangiwe yo guteza imbere iterambere rirambye.

Ibiganiro byabo byabereye i Washington D.C, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko ‘Baganiriye ku mubano utanga umusaruro hagati y’ u Rwanda na IMF n’intego isangiwe yo guteza imbere iterambere rirambye na gahunda yo kuzamura ubukungu.’

Ikigega Mpuzamanga cy’Imari, IMF, kigaragaza u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere. Muri raporo yacyo cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7,1% muri uyu mwaka mu gihe mu 2026 uzagera kuri 7,5%.

U Rwanda na IMF bisanzwe bikorana muri byinshi.

U Rwanda ni igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyungukiye muri gahunda ya Resilience and Trust kuri ubu iri gushyirwa mu bikorwa mu gutera inkunga imishinga imwe n’imwe irebana no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

Mu 2022, IMF yemereye u Rwanda miliyoni 319$ binyuze muri gahunda yayo igamije guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe, Resilience and Sustainability Facility, yashyiriweho gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse, hagamijwe gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Muri 2023, iki Kigega cyumvikanye na Guverinoma y’u Rwanda ku nguzanyo izatangwa mu gihe cy’amezi 14, ifite agaciro ka miliyoni 262$ yo kwifashisha mu guhangana n’icyuho cyabayeho mu biciro bitewe n’imihindagukire y’ikirere.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi