Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro bya Washington D.C. byihariye kuko byibanze ku mpamvu zifatika, ntibishingire ku nkuru zidafite ishingiro nk’uko byagiye bigenda mu biganiro byabanje.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Al Jazeera, cyasohotse ku wa 7 Ukuboza 2025.
Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC akomoka mu mateka ya kure, ariko ko imyaka myinshi ishize hatitawe kuri icyo kibazo, uretse ubwo abayobozi b’ibihugu byombi bahuraga na Perezida Trump.
Ati “Imbaraga zashyizwe mu kumenyekanisha iki kibazo, umuhate wenda n’igitutu cyo gukemura iki kibazo ni ibintu bitigeze bibaho mbere.”
Yagaragaje ko niba umuntu ashaka gukemura amakimbirane, aba akwiriye kubanza kumva no gusobanukirwa impamvu nyamukuru y’ikibazo.
Ati:”Ariko anubakiye ku bindi bintu bitatu byagaragajwe aribyo ibijyanye na politike, umutekano ndetse n’ubukungu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakunze kuvugwa byinshi bijyanye n’ibibazo bya Afurika, birimo amagambo menshi adafite ibikorwa ku bijyanye na demokarasi, ukwishyira ukizana n’uburenganzira bwa muntu.
Ati “Ariko mu myaka myinshi ishize twabonye ibi bihera mu magambo, byagera mu bikorwa ntubone hari icyo bihindura mu mibereho y’ibihugu byinshi cyangwa mu buzima bw’abaturage b’umugabane wacu.”
Yagaragaje ko ibiganiro bikwiye kwibanda ku by’ubucuruzi n’inyungu z’ubukungu zifitiye abaturage akamaro, kuko ibyo bituma byoroha gupima icyo ibiganiro bigezeho.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Felix Tshiseked basinye amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo yo gukemura ibibazo n’amakimbirane.
Kagame yabwiye Al Jazeera yavuze ko yizeye ko Qatar na Amerika bizakomeza guherekeza ibi biganiro bikareba ibiri kuba nk’uko biri, kandi ko nibasanga u Rwanda arirwo rufite amakosa, bazabivuga.
Ati “Batwegere, batubwire bati mwagakwiriye kuba mukora ibi, ibi ntabwo aribyo twemeranyije. Kandi twizeye ko ibyo ari nako bizagenda kuri RDC.”
Perezida Kagame yavuze ko hari igihe RDC yemera ibintu mu biganiro, ariko bukeye bwaho igahindura ibyo yemeye, kandi ko bitabaye rimwe cyangwa kabiri gusa, ahubwo byabaye kenshi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
