Perezida Kagame yazamuye abasirikare benshi mu mapeti, 2 bagizwe Brigadier General

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Colonel Innocent Munyengango na Colonel François Regis Gatarayiha, bashyizwe ku ipeti rya Brigadier

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare ibihumbi 21 barimo Colonel Innocent Munyengango na Colonel François Regis Gatarayiha, bashyizwe ku ipeti rya Brigadier General.

Col Innocent Munyenganyo wahawe ipeti rya Brig. General, ni Umuyobozi wa Brigade ishinzwe ibikoresho naho Col François Régis Gatarayiha wahawe ipeti rya Brig. General, ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza rya Gisirikare.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ba Ofisiye 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe ku ipeti rya Colonel.

Ba Ofisiye bari bafite ipeti rya Major bagera kuri 253 bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Abazamuwe ku ipeti rya Major bagera kuri 79, abasirikare 299 bazamuwe ku ipeti rya Capitaine.

Abasirikare 11 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant Major, abasirikare 2,296 bazamuwe ku ipeti rya Staff Sergeant, abasirikare 10,260 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant, abasirikare 7,822 bazamuwe ku ipeti rya Corporal.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi