Perezida Tshisekedi yageze muri America

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Felix Tshisekedi yageze muri America

Perezida wa Congo Kinshasa, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington DC ahategerejwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ye na Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Congo byasohoye amafoto ya Perezida Tshisekedi ageze muri America akaba yarabanje guca mu gihugu cya Serbia.

Tariki ya 04 /12/2025 ni umunsi w’amateka kuri Africa by’umwihariko Akarere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka minshi mu ntambara z’urudaca, by’umwihariko Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwabaye isibaniro ry’imitwe amagana yitwaje intwaro.

Izi ntambara ubutegetsi bwa America burangajwe imbere na Perezida Donald Trump burashaka kuzishyiraho iherezo.

Perezidandi ya Congo ivuga ko “Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington muri Leta zunze Ubumwe za america kugira ngo azagire uruhare mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, hagamijwe kurangiza intambara zo mu burasirazuba bwa Congo.”

Amagambo yashyizwe ku rubuga rwa X akomeza avuga ko amasezerano nasinywa bizaha agahenge abaturage b’i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo n’ahandi habaye isibaniro ry’intambara.

Muri uyu muhango wo gusinya amasezerano hazabaho guhura kwa Perezida Donald Trump, Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.

Ku rundi ruhande imirwano ikaze ikomeje kubica muri Kivu y’Amajyepfo, AFC/M23 ishinja ingabo za leta kuba ari zo zashoje iyo mirwano, ingabo za Congo na zo zigashinja AFC/M23.

Perezida Tshisekedi ageze muri America

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *