Police FC yongeye gushimangira ko iri sérieux

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, Police FC yongeye gutanga ibimenyetso by’uko uyu mwaka ifite gahunda y’Igikombe cya shampiyona.

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 11 y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru mu Bagabo.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yawutangiye neza isatira ariko ba myugariro ba Gasogi United bakomeza kuba beza.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibonye izamu ry’indi ariko igice cya Kabiri cyatangiranye n’impinduka.

Ku munota wa 52, Police FC itozwa na Ben Moussa, yabonye igitego cyatsinzwe na Ani Elijah ku mupira mwiza yari ahawe na Kwitonda Alain Bacca.

Ni igitego abasore ba Police FC bakomeje gucunga n’ubwo banyuzagamo bagasatira kugeza iminota 90 y’umukino irangiye babonye amanota yuzuye.

Iyi ntsinzi, yatumye ikipe y’Abashinzwe Umutekano ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26.

Abakurikira iyi shampiyona, benshi bahuriza ku kuba Police FC y’uyu mwaka, itanga ibimenyetso byo kwegukana igikombe cya shampiyona kurusha izindi zabayeho.

Police FC iracyayoboye shampiyona
Ani Elijah yagoye ba myugariro ba Gasogi United
Bacca ni umwe mu bagize umukino mwiza
Elijah ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi