Polisi y’Igihugu yijeje umutekano usesuye mu gihe cy’impera z’umwaka ziba zahuriranye n’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ariko kandi yibutsa abaturage ko ari bo ba mbere baba bakwiriye kugira uruhare ngo umutekano ubungabungwe.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG IGP Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru.
IGP Namuhoranye yavuze ko mu mpera z’umwaka haba ibitaramo bihuza abantu benshi bikaba byazamo umuvundo, abatwara banyoye ibisindisha, abashaka mafaranga banyuze mu nzira zitanyuze mu mucyo, hakaba haba n’ubujura.
Ati “Dufatanye tubwire abaturage ko ushobora gukora iminsi mikuru ariko ukanagera mu rugo amahoro nta mpamvu yo gukora iminsi mukuru ngo urenze urugero, unywe izitari bukugezeyo unazitwaze imodoka nugerayo urwane n’abo rugo, mbega icyari ibyishimo bibyare ibibazo.”
Yakebuye abanyeshuri bazaza mu biruhuko kutazishora mu biyobyabwenge n’ingeso mbi, asaba ababyeyi kuzakurikirana abana.
Ati “ Muri iyi minsi mikuru, abana bazaba bavuye mu mashuri baje kugira ikiruhuko no kwishimana n’ababyeyi babo, abo bana ntibazisange mu biyobyabwenge mu nzoga mu bintu umuntu yakwita ibihungabanya ituze rya rubanda, ibyo twabifatanya.”
Akomeza agira ati “Abakuru nyine nibakomeze babe bakuru mu gutuma iyi minsi tuyinyuramo twishimye, ntihazagire abayinyuramo babaye bafite agahinda kubera uko bayitwayemo.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko muri 2025, ibyaha byaganutse 15.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
CP George Rumanzi, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, n’urugomo.
Ati “Inzego z’umutekano zifatanyije, zagaruje ibyabaga byibwe birimo telefoni, mudasobwa n’amafaranga yabaga yibwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”
CP Rumanzi yavuze ko kandi mu mwaka wa 2025, ibiza byishe abantu 130 bigasenya inzu 1800, imyaka ikangirika kuri hegitari 1100, amatungo 100 agahitanwa n’ibiza, hakaba inkongi z’umuriro zirenga 230 ariko Polisi ikagoboka mu kuzimya.
CP Rumanzi yavuze ko mu 2025 impanuka zagabanyutseho 2,4% ugereranyije n’izari zagaragaye n’umwaka wari wabanje.
Ati “Iyo urebye usanga impamvu zagiye zitera impanuka ari imyitwarire mibi mu muhanda, nk’abatwaye ibinyabiziga baranganye, bavugira kuri za telefoni, abatwaye ku muvuduko urenze igipimo cyagenwe ndetse na bake bagaragaye batwaye banyweye ibisindisha.”
Polisi y’u Rwanda igragaza ko ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro na Turindane Tugereyo Amahoro bikomeje guhindura imyumvire y’abakoresha umuhanda.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
