Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha n’abakinnyi rifungura muri Mutarama 2026, Ubuyobozi bw’Inzibacyuho bwa Rayon Sports, bwatangiye ibiganiro n’abakinnyi barimo Théodore Malipangu Yawanendji ukomoka muri Centrafrique.
Gikundiro ikomeje gushaka abazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, yatangiye kuganira n’abo yitezeho kongera imbaraga ku myanya imwe n’imwe.
Uretse kuba hari Umunya-Uganda, Muhamed Kagawa Ssenoga wakiniraga ikipe ya Express FC n’Umunya-Misiri, Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa, bari mu myitozo ya Rayon Sports, Gikundiro yanatangiye gushaka abandi bakinnyi.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ahamya ko mu nama iherutse guhuza Ubuyobozi bw’Inzibacyuho bwa Gikundiro, havuzwe izina rya Théodore Malipangu Yawanendji uherutse kujya muri Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo mu 2024.
Bivugwa ko uyu Munya-Centrafrique ari gutekerezwa nk’umukinnyi wazanwa ngo akinire iyi kipe ahazwi nko kuri nimero 10, cyane ko ari umwe mu basanzwe bazi Shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru yandi avuga ko muri Shampiyona yo muri Sudani y’Epfo, hagabanyijwe umubare w’abanyamahanga bahakina, bikaba impamvu y’uko ikipe ya Jamus FC igabanya abo yari yaguze barimo na Malipangu.
Mu 2022, ni bwo ikipe ya Gasogi United, yemeje ko yamaze kugura Théodore Malipangu Yawanendji ukomoka muri Centrafrique. Ni umusore wageze muri Shampiyona y’u Rwanda agaragaza ko ari mwiza mu bakina inyuma ya rutahizamu hazwi nko kuri nimero 10.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise abengukwa na FC Darhea yo muri Leta Zunze z’Abarabu ndetse birangira yerekejeyo n’ubwo atatinzeyo kubera ko iyi kipe itigeze yubahiriza ibyo yari yumvikanye na Gasogi United, cyane ko yari akiyifitiye amasezerano.
Yanawendji yahise agaruka muri Gasogi United aza gusoza amasezerano ye, ariko umwaka w’imikino wagiye kurangira yarifujwe na Rayon Sports n’ubwo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, atari afite uburenganzira bwo kumugurisha kuko yari asoje amasezerano ye.

UMUSEKE.RW
