Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko bwasinyishije, Faustin Likau Pizzalo Kitoko ukomoka muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC wakinaga muri Shampiyona y’i Burundi.
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, ni bwo Kitoko yageze i Kigali ubwo yari avuye mu gihugu cy’u Burundi muri Flambeau du Centre FC yakiniraga.
Nyuma yo kuza gushyira umukono ku masezerano, kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ukuboza 2025, ni bwo Gikundiro yemeje ko Pizzalo ukomoka muri RDC, yashyize umukono ku masezerano.
Uyu musore w’imyaka 23 ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, akimara gusinya yahise atangira imyitozo itegura umukino wa Super Coupe uteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ariko bishobora kuzongerwa bitewe n’uko azaba yitwaye n’urwego azaba yagaragaje. Abazi neza Kitoko, bavuga ko ari mu beza baje gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse azaziba icyuho cyo hagati mu kibuga kiri muri Murera.
Mu mikino 12 ya Shampiyona Rayon Sports imaze gukina, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 20 inyuma ya Kiyovu Sports ifite 22.





UMUSEKE.RW
