RDB yemereye Château le Marara gukora

Yanditswe na UMUSEKE

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwemereye  hoteli Château le Marara gutanga serivisi mu gihe gito nyuma yo gufungwa kubera iperereza rygaragaje ko yakoraga mu buryo butemewe.

Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, ryamenyesheje  abantu bose ko Château le Marara yamaze guhabwa icyangombwa cyerekeranye n’ubukerarugendo kandi ubu yemerewe guha serivisi abaturage.

RDB ivuga ko uku kwemererwa kubaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibishinzwe zikemeza ko  ko iyi hoteli yujuje ibisabwa n’amategeko agenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda .

RDB yahaye uruhushya rw’amezi atatu iyi hoteli nkuko amakuru  UMUSEKE wamenye abyemeza.

Hoteli Château le Marara yahagaritswe gukora nyuma y’iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera Bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.

Yisangize abandi