Inzego z’Umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Umurenge wa Gashoro, Akarere ka Burera.
Hatewe ibiti by’avoka bisaga ibihumbi icumi.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Solina.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage n’inzego z’umutekano ku ruhare bagize muri iki gikorwa, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije.
Yanashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ndetse anashimira uhagarariye ICF (International Crane Foundation) watanze imbuto z’ibiti byatewe.
Brig.Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe, kugira ngo bizakure neza.
Yavuze ko inzego z’umutekano zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara y’ Amajyaruguru, barimo ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara (RPC), na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru.

IVOMO: MoD Website
UMUSEKE.RW
