Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko muri gahunda ya Turindane, tugendane tugereyo amahoro, abamotari n’abatwara amagare bigishijwe kwizigamira bahereye ku mafaranga makeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis ari kumwe n’Inzego za Polisi ndetse n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya EJO HEZA mu Turere twa Ruhango na Nyanza, avuga ko bahuje igikorwa cya Turindane na Ejo heza bagamije gushishikariza abatwara abagenzi kuri moto, no ku magare akamaro ko kubungabunga umutekano wabo, ndetse n’uw’abagenzi mu muhanda, ariko bakibuka ko umutekano wajyana no kwizigamira bakoresheje amafaranga makeya.
Mbabazi avuga ko muri ubu bukangurambaga basaba abamotari n’abanyonzi gukoresha telefoni bakabitsa makeya bungutse badatonze umurongo muri banki.
Ati: ”Twababwiye ko ubu buryo bworoshye ku bantu bafite MOMO kuko bahera ku mafaranga makeya bafite, ariko bakayashyira muri gahunda ya EJO HEZA kandi bakabigira umuco.”
Mbabazi avuga ko ibi biganiro bagiranye n’ibi byiciro byatanze Umusaruro ushimishije kuko hari abahise biyandikisha, bamwe bemera ko bazajya bizigamira 5000 Frws ku munsi bitewe n’ayo bungutse abandi biyemeza kuzigama 1000 buri munsi nibura.
Ubuyobozi bwa Polisi muri aka Karere buvuga ko umutekano wo mu Muhanda ureba buri wese uhereye ku batwara ibinyabiziga, ndetse n’abakoresha umuhanda bagenda ku maguru.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ya EJO HEZA mu Karere ka Ruhango na Nyanza, Nikuze Denyse yabwiye UMUSEKE ko muri gahunda ya EJO HEZA na Gerayo amahoro abamotari n’abanyonzi 127 bahise biyandikisha baba abanyamuryango bashya ba EJO HEZA.
Ati: ”Twabahaye MOMO bazajya banyuzaho amafaranga ya EJO HEZA, kandi ni uburyo bworoshye bwo kohereza amafaranga.”
Kuva gahunda ya EJO HEZA yatangira mu Karere ka Ruhango, abamaze kuyijyamo ni abantu 120,688, abo bose bamaze gutanga umusanzu wa 684,626,228 y’u Rwanda.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
