Ruhango: Abaturage barishimira ko ubutaka bwabo butagitwarwa n’amazi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abaturage bishimira ko imigano yatewe ku mugezi yatumye ubutaka bwabo butagitwarwa n'amazi

Abaturage bo mu karere ka Ruhango barishimira ko ubutaka bwabo butagitwarwa n’amazi yo mu mugezi wa Ururimanza aho iyo amazi yabaga menshi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri.

Umugezi wa Ururumanze uri mu karere ka Ruhango by’umwihariko abaturage batuye mu murenge wa Mbuye muri kariya karere, aho igice kinini uriya mugezi ukoraho, magingo aya ku nkombe zawo hatewe imigano babifashijwemo n’umushinga Green Amayaga mu rwego rwo kurinda ko amazi yajya atwara ubutaka bwabo nk’uko byahoze.

Umuturage witwa Fulgence Rwagasana wo mu murenge wa Mbuye, yavuze ko imigano itaraterwa ku nkombe y’uriya mugezi amazi yuzuraga ubutaka bukagenda ariko ubu byahindutse aho imigano yaterewe ubutaka ntibukigenda.

Yagize ati “Iyi migano ituma ubutaka bwacu butagenda nk’uko mbere byabaga.”

Undi witwa Nibishaka Jean Baptiste na we yagize ati “Mbere imigano itaraterwa hararidukaga cyane, ariko aho imigano iterewe ubutaka ntibukiriduka.”

Songa Remy umuyobozi w’umushinga Green Amayaga ari na wo wafashije gutera imigano ku nkengero zikomye z’imigezi  kugira ngo birinde ko amazi yatwara ubutaka, avuga ko mbere iriya migano itaraterrwa haridukaga cyane.

Nyuma yo guhugura abaturage kudahinga mu nkengero zikomye z’imigezi byatumye hamera ibyatsi bifatanya n’imigano kurinda iriduka ry’ubutaka kuko n’iyo amazi abaye menshi aca ku byatsi ntatware ubutaka.

Abatuye mu Ruhango bahamya ko ubutaka bwabo butagitwarwa n’amazi

Umukozi w’akarere ka Ruhango uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere witwa Byiringiro Emmanuel yashimiye umushinga Green Amayaga ko wafashije cyane abaturage bo muri Ruhango by’umwihariko ubafasha ibintu bitandukanye birimo no gutera imigano ku migeze bigafata ubutaka bw’abaturage.

Yagize ati “Yafashije byinshi harimo no kuzamura imibereho y’abaturage kuko mbere iyo amazi yabaga menshi mu migeze ubutaka bwaratwarwaga.”

Umushinga Green Amayaga w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) watewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije GEF (Global Environment Facility) ndetse na UNDP.

Mu karere ka Ruhango nka kamwe mu karere ukoreramo wafashije bimwe mu bigo by’amashuri kubungabunga ibidukikije bacana kuri gaz aho gukoresha inkwi, wateye ibiti bivangwa n’imyaka bya gerevariya n’ibindi.

Mu turere tw’Intara y’Amajyepfo umushinga ukorera muri Ruhango, Nyanza, Gisagara na Kamonyi.

Bimwe mu bigo by’amashuri byafashijwe kubungabunga ibidukikije bicana kuri gaz aho gukoresha inkwi
Umuyobozi w’umushinga Green Amayaga Songa Remy yemeza ko ibyo bakoze byafashije abaturage

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Yisangize abandi