Rusizi: Abaturage bo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bavuga ko ubusumbane mu kazi n’imitangire ya serivisi bikiri mu bikibangamiye uburenganzira bwa Muntu.
Byagaragajwe n’aba baturage ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza isabukuru y’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu.
Nyiransabimana Helarie, ni umubyeyi ukora akazi ko guhereza isima n’amatafari abafundi bari kubaka (Umuyede), yavuze ko uko basumbanywa mu kazi bakora na byo bibangamiye uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abagore.
Ati “Nkora kazi k’ubuyede, hari ubwo mujya mu kazi abagabo bakabahemba ibihumbi bine (Frw 4000) abagore bakaduhemba ibihumbi bitatu na maganatanu (Frw 3500) baba baturenganyije twakoze ibintu bimwe.”
Nyaminani Davide, avuga ko hari bimwe asobanukiwe ku burenganzira bwa muntu, ko kujya kwa muganga akicara umwanya munini agahabwa serivisi y’ubuvuzi atinze, rimwe na rimwe hakaba ubwo yataha atavuwe na byo bikibangamiye uburenganzira bwa muntu.
Ati “Hari ubwo umuntu ajya kwa muganga mu gitondo saa mbiri (08h00 a.m) akicara akabonana na muganga nka saa yine (10h00 a.m) yarambiwe nanjye byambayeho, icyo bibangamiraho abantu ni uko hari ubwo ataha atabonye serivisi yashakaga.”
Rwankuba Elisaphane ni umusaza utuye mu mudugudu wa Cyapa, we avuga ko ahatangirwa serivisi z’ubuyobozi hari ubwo zitubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho umuntu ashobora kujyayo agategereza ubuyobozi igihe kirekire rimwe na rimwe agataha adahawe serivisi yashakaga.
Ati “Serivisi zo mu buyobozi njya mbona bitagenda neza, hari ubwo ujyayo ugasanga ntibakoze bakaza saa tanu (11h00 a.m) na byo bikatubangamira cyane.”
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yo itangaza ko mu cyumweru cy’ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga yari imaze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yashimishijwe n’uko abaturage bamaze gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo.
Madamu Umurungi Providance, ni Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, ati “Mu nshingano ya mbere yo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu igishimishije ni uko dusanga abaturage b’u Rwanda bagenda barushaho gusobanukirwa uburenganzira bwabo, ibyo bemererwa n’amategeko bakamenya no kubibaza inzego zishinzwe kubibaha.”
Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu ryagiye ho mu mwaka wa 1948, uyu mwaka wa 2025 iyi sabukuru mu Rwanda yizihijwe ku nshuro ya 77 mu karere ka Rusizi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI
