Rusizi: Ku kigo cya G.C Cyivugiza nta murindankuba uhaba, ababyeyi baratabaza

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Umurindankuba ni igikorsho gishyirwa ku nzu mu duce dukunze kwibasirwa n'inkuba (Photo Internet)

Hari ababyeyi bo mu murenge wa Nkungu batabariza abana babo biga mu kigo cya G.S Cyivugiza kitagira umurindankuba, ni mu gihe uyu murenge wabo utuye mu mashyamba menshi hakunze kwibasirwa n’inkuba.

Aba babyeyi abaganirije UMUSEKE bavuga ko Umurenge wabo ukunda kwibasirwa n’inkuba bityo ko batewe impungenge n’uko abana babo biga muri iki kigo kitagira umurindankuba zishora kubambura ubuzima.

Nkurunziza Nepomscene ni umuturage wo mu kagari ka Gatare iki kigo cyubatsemo, yavuze ko kuba ikigo abana babo bigamo kitagira umurindankuba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Hano ni agace gakunda kubamo inkuba cyane bitewe n’ikibazo cyazo, na taransfo dufite ni iya kabiri, dufite impungenge z’abana bacu biga mu kigo cya Cyivugiza bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inkuba kubera ko nta murindankuba uhari.”

Nyiranzeyimana Beatha ni umubyeyi wo mu mudugudu wa Cyivugiza afite abana biga muri GS Cyivugiza, yavuze ko batizeye neza ko inkuba zihora zikubita ibiti zizareka abana babo.

Ati “Hano iwacu inkuba zihora zikubita ibiti na konteri z’umuriro, dufite impungenge ko zazakubita abana bacu biga mu kigo kitagira umurinndankuba, turifuza ko washyirwamo abana bakiga bafite umutekano.”

Uwimana Marie Solange na we ni umubyeyi ufite abana biga muri icyo kigo cy’ishuri, ati “Inkuba zisigaye zikubitira abantu ku misozi, zidukubitiye abana twaba duhombye, turifuza ko akarere kareba kuri icyo cyibazo kagashaka umurindankuba ugashyirwa mu kigo.”

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko nabwo butewe ipungenge no kuba kitagira umurindankuba nk’ubwirinzi bw’inkuba, bwanavuze ko  amafaranga yari kuwugura yari make yasubijwe mu Karere, ikindi ngo ni uko iki kibazo umurenge uhora ukigaragarariza akarere ka Rusizi.

Munyaneza Innocent umuyobozi w’iki kigo cy’ishuri rya GS Cyivugiza, ati “Bari kubaka ikigo ntabwo bawushyizeho, cyubatswe 2020-2021, nahajyeze 2022 ari ko bimeze. Uwo bari bazanye barawanze amafaranga yawo yasubiye ku karere, impungenge ni nyinshi, Umurenge wagiye wandikira Akarere basabo ko amafaranga ahari agurwamo umurindankuba.”

Ubuyobozi bw’akrere ka Rusizi, butangaza ko hatanzwe isoko ryo kugura umurindankuba hakorwa ikosa ryo kuwishyurira umusoro utarahagezwa.

Ikindi ngo kuri iki kibazo nta burangare nk’ubuyobozi bw’akarere bugifiteho, uburangare ni ubw’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’ishuri buzabazwa inshingano.

Sindayiheba Phanuel, umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “Batanze isoko rwiyemezamirimo azana umurindankuba utujuje ibyangombwa, bakoze ikosa ryo kuwishyurira umusoro amafaranga aba make agaruka ku karere. Ku ruhande rwacu nta burangare burimo tuzanabaza inshingano ubuyobozi bw’ishuri n’umurenge.”

Uyu muyobozi w’akarere Phanuel, yakomeje amara impungenge ababyeyi ko mu kwezi gutaha abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri umurindankuba warahashyizwe.

Ati “Akarere gafite inshingano zo kwita ku banyeshuri n’abahakorera, muri uku kwezi kwa mbere akarere kazongera koherezeyo amafaranaga ahuye n’umurindankuba ukenewe uhashyirwe.”

Ikigo cy’ishuri cya GS Cyivugiza  cyubatswe mu mwaka wa 2020-201 higamo abanyeshuri barenga 700.

GS Cyivugiza mu karere ka Rusizi

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / i RUSIZI.

Yisangize abandi