Rusizi: Umusaza wabanaga n’umubyeyi we yasanzwe mu nzu yapfuye

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Rusizi ni ahari ibara ritukura cyane

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko wo mu mudugudu wa Karama, akagari k aka Mashesha Umurenge wa Gitambi, yasanzwe yahiye igice cy’umubiri yapfuye.

Amakuru twamenye avuga ko uyu musaza witwa Nsabimana Pascal atabanaga n’abana be ahubwo yagarutse kwa Nyina ufite imyaka 92 y’amavuko, kugira ngo amwiteho.

Uyu mukecuru ni na we wasanze umwana we yahiye atabaza inzego z’ubuyobozi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 24 rishyira ku itariki ya 25 Ukuboza, 2025, bimenyekana ku isaaha ya saa moya za mu gitondo, nk’uko Manirarora James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Ni umusaza w’imyaka 70 wabanaga na nyina w’imyaka 92, yatashye nijoro araryama, twamenye mu gitondo saa moya ko uwo mukecuru agiye ku mureba, asanga yapfuye.”

Amakuru avuga ko nyakwigendera yakundaga itabi risanzwe, bityo ubuyobozi bukeka ko ryashokeye kuri matera yasinziriye, igice cy’ibumoso cy’umubiri we arashya bimuviramo gupfa.

Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yahaye abaturage, yabasabye kwirinda ibintu byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzego z’ubuyobozi n’izumutekano zagezeyo hatangira gukorwa ipererza. Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Rusizi

Yisangize abandi