Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR) igaragaza ko mu bushakashatsi baherutse gukora basanze mu mashuri hari ahagaragara ruswa ishingiye ku gitsina, bikadindiza ireme ry’uburezi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International Rwanda (TIR) bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina cyane yibanze mu mashuri makuru na za Kaminuza, ahanini ikaba igendanye no mu gutanga amanota ku banyeshuri aho hari bamwe basabwa iyo ruswa ngo babone amanota ibi bikadindiza ireme ry’uburezi.
Ambasaderi w’umuryango ISDA ushinzwe kurwanya ruswa, Vestine Uwamahoro avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri Kaminuza harimo ruswa yaba iy’igitsina, iy’amanota aho umwarimu asaba igitsina umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota.
Yavuze ko ruswa ari icyaha gifata amarangamutima kikanagira ingaruka nini cyane haba ku muntu ku giti cye, kikamuhungabanya mu mitekerereze kikaba cyamwicira inzozi bikanagira ingaruka ku muryango no ku gihugu.
Yagize ati “Turi kurwanya tunigisha kugira ngo buri muntu abone uburenganzira bwe, ndetse anamenye agaciro ke.”
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaza ko iki kibazo bakunze kukibona aho biga, bakagira n’icyo basaba ngo gikemuke.
Umwe yagize ati “Akenshi bishingira ku manota tuba dushaka, cyangwa hari indi serivisi ushaka mu kigo maze umuyobozi akabwira umunyeshuri ko kugira ngo amuhe serivisi hari icyo ari butange.”
Undi na we yagize ati “Bibaho rwose aho umuntu atanga ruswa ishingiye ku gitsina bikanangiza ejo hazaza h’umuntu, bikaba byanatuma agira ihungabana ndetse akaba yatwara inda idateganyijwe, cyangwa akanduriramo indwara na we ubwe akagira ipfunwe muri bagenzi be.”
Uyu yakomeje agira ati “Turasaba ko twabona amahugurwa atandukanye tukabasha kwitinyuka, ndetse hagatandwa uburyo butandukanye ku buryo umuntu ashobora gutanga icyo kibazo mu gihe yahuye na cyo, kandi bigakorwa mu ibanga ku buryo bitagira ingaruka.”
Polisi y’ u Rwanda isaba buri wese kugira uruhare mu kugaragaza uwo ari wese waka ruswa kugira ngo ahanwe kuko iki cyaha ngo kimunga igihugu.
SP Nyirimpuhwe Harima ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyepfo yagize ati “Turasaba ko bajya baduha amakuru igihe cyose babona uwaka iyo ruswa, cyangwa uwayitanze kandi tuzahita tuza kubikurikirana kuko izo ni ingeso mbi.”
Ubushakashatsi buheruka bwakoze n’umuryago urwanya ruswa n’akaregane ishami ry’u Rwanda (TIR) bushyira ku isonga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), aho ruswa iri ku kigero cya 4.6%, naho amashuri yisumbuye 3.8%, abanza 2.7% naho muri za kaminuza ikaba kuri 1.7%.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
